Sobanukirwa inshingano Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yarahiriye
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, waraye wongeye kugirirwa icyizere na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, yarahiriye kuyobora Guverinoma muri Manda ya Perezida wa Repubulika izamara imyaka itanu (2024-2029).
Ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nk’uko ryavuguruwe muri 2015, igenera Minisitiri w’Intebe inshingano n’ububasha bigera ku munani, zirimo kuyobora imikorere ya Guverinoma akurikije imirongo migari yatanzwe na Perezida wa Repubulika, akanakurikirana iyubahirizwa ry’amategeko.
Minisitiri w’Intebe kandi ategura gahunda ya Guverinoma abigiyeho inama n’abandi bagize Guverinoma, ashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe yatangiriye imirimo ye.
Minisitiri w’Intebe agena inshingano z’Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma, ahamagaza Inama y’Abaminisitiri, ashyiraho urutonde rw’ibyigwa agishije inama abandi bagize Guverinoma, akabishyikiriza Perezida wa Repubulika n’abandi bagize Guverinoma nibura iminsi itatu (3) mbere y’uko inama iba, usibye ibibazo byihutirwa bisuzumwa n’inama zidasanzwe.
Minisitiri w’Intebe ayobora Inama y’Abaminisitiri, ariko mu gihe Perezida wa Repubulika yayijemo, ni we uyiyobora.
Minisitiri w’Intebe ashyira umukono ku mateka ashyiraho akanagenga imitunganyirize n’inshingano by’inzego za Leta ziri mu nshingano ze, ashyira umukono ku mateka yerekeye ishyirwa ku mirimo n’ivanwaho ry’abakozi bakuru.
Abayobozi bakuru bashyirwaho bakanavanwaho n’amateka ya Minisitiri w’Intebe ni Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Abanyamabanga Nshingwabikorwa ba za Komisiyo z’Igihugu, Abajyanama n’Abakuru b’imirimo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Minisitiri w’Intebe kandi ashyiraho akanavanaho abakozi bakuru mu bigo bya Leta igihe ntaho biteganyijwe ukundi, abayobozi bakuru n’abayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko, mu Rukiko rw’Ikirenga, muri serivisi za Minisitiri w’Intebe, mu Bushinjacyaha Bukuru, muri Minisiteri no mu zindi nzego za Leta.
Ashyiraho akanavanaho Abashinjacyaha bo ku rwego rw’Igihugu, Abashinjacyaha bo ku Rwego Rwisumbuye n’Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Ibanze, abakozi bashyirwaho mu rwego rumwe n’abavuzwe muri iyi ngingo kimwe n’abandi bayobozi bateganywa n’itegeko iyo bibaye ngombwa. Iyi ngingo ikavuga ko abandi bakozi bashyirwaho hakurikijwe amategeko yihariye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ninisitirin wintebe ndikumva ariwe ukirikara President wigihugu Mugukomera pee