Sobanukirwa imvano y’izina “Kamiranzovu” ryitiriwe igishanga cyo muri Burera

Mu duce tunyuranye two hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda, hagenda humvikana amazina yibazwaho na benshi byumwihariko abatemberera muri utwo duce basanzwe batahatuye, abenshi bagasetswa n’ayo mazina ndetse bakagira n’amatsiko yo kumenya inkomoko yayo.

Igishanga cya Kamiranzovu ntikigitwara abantu n'inzovu kuko ubu kirahingwa kikabyazwa umusaruro
Igishanga cya Kamiranzovu ntikigitwara abantu n’inzovu kuko ubu kirahingwa kikabyazwa umusaruro

Uyu munsi Kigali Today yabakusanyirije amateka y’izina Kamiranzovu ry’igishanga kinini cyo mu Karere ka Burera cyegeranye n’ibiyaga bya Burera na Ruhondo, izina rikunze kwibazwaho na benshi cyane cyane ba mukerarugendo bagera muri icyo gishanga bazanywe no gusura ubwiza nyaburanga bw’ako karere.

Kamiranzovu ni rimwe mu mazina y’inyunge ryumvikanamo inshinga “Kumira”, n’izina “Inzovu” bikabyara Kamiranzovu, ni izina ryitiriwe icyo gishanga ariko mbere ngo cyitwaga Rubagambavu muri za 1947-1950, nyuma y’uko Umwami Rudahigwa yari amaze kucyambutswa aturutse i Kabare aje muri Butaro.

Ni mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umwe mu bageze mu za bukuru, Munyankuge Faustin uturiye icyo gishanga giherereye mu murenge wa Butaro.

Yavuze ko icyo gishanga n’ubwo cyegeranye n’icyitwa Urugezi ko ntaho bihuriye, ngo Kamiranzovu ni igishanga cyahoze gifite amazi, menshi ku buryo cyambukaga umugabo kigasiba undi.

Avuga ko ubwo umwami Rudahigwa yazaga muri ako gace aturutse i Kabare, ngo imvura yari yaguye ari nyinshi umugezi witwa Karingorera uturuka muri Uganda ukisuka muri icyo gishanga cyitwaga Rubagambavu, aho bitoroheye abagaragu kwambutsa umwami.

Ngo kucyita Rubagambavu, ni uko umuntu wese wacyambukaga akarokoka, cyabaga cyamuvunnye imbavu ndetse n’umwami ngo biza kumubaho ubwo bamwambutsaga.

Ati “Cyatangiye cyitwa Rubagambavu kubera ko ubwo umwami Rudahigwa yari aturutse i Kabare ajya i Butaro muri Cyeru ahitwa Nyamironda, ntuzi ko se burya i Kabare hahoze ari mu Rwanda? Kubera ko icyo gishanga cyari cyuzuye, kujya kumwambutsa birabagora, noneho nyuma yo kumwambutsa bataka bavuga ko cyabavunnye imbavu ari ho havuye izina Rubagambavu muri za 1945-1948”.

Uwo mugabo avuga ko uwo mugezi Karingorera wazanaga amazi ukayamenya muri icyo gishanga, muri ayo mazi yaturukaga muri uwo mugezi wo muri Uganda, habaga harimo n’inzovu zatwawe n’ayo mazi azikuye muri Uganda, yakwimena muri icyo gishanga ugasanga huzuyemo imirambo y’inzovu, izina Rubagambavu barihinduramo Kamiranzovu.

Ati “Inzovu zabaga ari nyinshi amazi y’umugezi wa Karingorera yazimanukanye muri icyo gishanga, azikuye mu rugano, ugasanga zuzuye mu gishanga bahita bacyita Kamiranzovu”.

Nk’uko uwo musaza akomeza abivuga ngo izina Kamiranzovu ryashimangiwe muri za 1986, ubwo hari umushinga wari ushinzwe gutunganya ibishanga waje gukorera i Butaro, ariko ngo wari umushinga wagombaga kujya gukorera i Cyangugu ahitwa Kamiranzovu, bageze kuri icyo gishanga bumvise ko cyitwa Kamiranzovu birabashimisha biyemeza kugitunganya.

Ati “Iryo zina rya Kamiranzovu ryashimangiwe nyuma y’uko hari umushinga wari woherejwe Kamiranzovu ya Cyangugu, abayobozi ba hano barabimenya barawuyobya babazana hano kuri iki gishanga. Bakimara kumva ko cyitwa Kamiranzovu barishima batangira kugitunganya, n’i Cyangugu hari ahantu hitwa Kamiranzovu”.

Uwo mugabo Kanyankuge, avuga ko cyari igishanga giteye ubwoba cyane cyane ubwo imvura yabaga yaguye, wakandagiragamo ngo kikagenda kibyina waba utakimenyereye ukarohama. Ashima Leta y’u Rwanda yamaze kugitunganya aho kirimo gutanga umusaruro mwinshi w’ibirayi bitunze umubare munini w’abatuye u Rwanda.

Ati “N’ubwo twagitinyaga aho cyadutwaraga abantu ubwo imvura yabaga yaguye kikuzura, ubu cyaratunganyijwe gifitiye akamaro igihugu cyose, icya mbere ubuhinzi bukorerwamo bw’ibirayi ntabwo abanyabutaro babirya ngo babimare, imodoka zirirwa zipakira zigemura i Kigali, Leta yaragitunganyije icamo imiferege, bagiye no gutera ibyatsi ku mpande, Leta turayishima”.

Abaturage barashimira Leta yatunganyije igishanga cya Kamiranzovu
Abaturage barashimira Leta yatunganyije igishanga cya Kamiranzovu

Uwo mugabo ariko afite impungenge y’uko izina Kamiranzovu rizazima, bitewe n’uko ritahawe agaciro ngo ribe ryaritiriwe umudugudu cyangwa akagari, asaba ko habaho uburyo bwo kurisigasira rigakomeza kwamamara.

Agira ati “Iryo zina Kamiranzovu nta Mudugudu ryigeze ryitirirwa, nta n’isibo nta n’iki! Uko turimo gukura tugenda n’iryo zina rishobora kuzimira burundu, hari n’ubwo uzabaza umuntu mu minsi iri imbere izina ry’iki gishanga aribure, wamubaza uti kiriya gishanga cyitwa ngo iki ati kiriya ni igishanga gusa, bagombye kucyitirira ikintu kizahoraho cyibukwa”.

Kamiranzovu ni igishanga kiri ku buso bwa Hegitari 465, Leta y’u Rwanda ikaba yagishoyemo amafaranga asaga miliyoni 900, aho abaturage 800 bahawe akazi mu gihe cy’amezi icyenda umushinga wo kugitunganya ugiye kumara, ukaba watangijwe ku mugaragaro kuu itariki 27 Gashyantare 2021 .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka