Sobanukirwa impamvu imihango yose ijyanye n’ubukwe yahagaritswe

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, yemeje ko imihango yose y’ubukwe ihagaze mu gihe cy’ibyumweru bitatu kugira ngo hirindwe ikwirakwira rya Covid-19, kuko muri iyo mihango ngo byagaragaye ko hazamo ubusabane, kwirinda bikirengagizwa.

Icyo ni kimwe mu byemezo iyo nama yafashe, bikaba byatewe n’uko abandura icyo cyorezo mu gihugu bongeye kuba benshi, aho muri iyi minsi ya vuba abandura bongeye kurenga 100 ku munsi.

Asobanura ku ihagarikwa ry’imihango ijyanye n’ubukwe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko ubukwe ari kimwe mu bintu bikomeye bitanga icyuho cyo kwanduza icyo cyorezo.

Agira ati “Ubukwe ni umwe mu mihango usanga abantu batambara udupfukamunwa, ntibahane intera ahubwo bagasabana bagasangira, ni kimwe mu bintu rero bitanga icyuho kuri Covid-19. Iyo urebye mu ngo usanga mu muhango wo gusaba no gukwa bikorwa nk’uko byari bisanzwe mbere y’icyo cyorezo”.

Ati “Ibirori byose bijyanye n’ubukwe muri ibyo byumweru bitatu birahagaritswe, bivuze ko n’ibindi birori byose bihuza abantu byaba ibibera mu ngo n’ahandi na byo bitemewe kuko abantu badohotse ku kwirinda icyo cyorezo”.

Dr Mpunga yasobanuye kandi impamvu amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo yongeye guhinduka ndetse akaba atandukanye no mu gihe cy’iminsi mikuru iri imbere, kuko guhera ku ya 22 Ukuboza 2020 kugeza ku ya 4 Mutarama 2021, ingendo zizajya zihagarara saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

Ati “Gutandukanya amasaha mu matariki runaka ni ukugira ngo abantu bitegure kuko uko iminsi mikuru yegereza ni na ko ingamba zo kwirinda zigenda zikazwa kurushaho, kugira ngo abantu bareke kujya mu bintu bituma batirinda bakandura ari benshi. Byagiye bigaragara ko iyo ibyemezo bisohotse harimo n’impinduka, kuzishyira mu bikorwa byagoranaga bigateza n’impanuka mu mihanda”.

Ati “Ubu rero ni uburyo bwo kugira ngo abantu babateguze, batangire bakore gahunda zabo bajyanye n’ibihe turimo, cyane cyane ko iminsi mikuru ijyana n’ubusabane no kwirekura. Ibyo ni byo bituma abantu batirinda Covid-19 kandi babona ko ihari”.

Iyo Nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje ko n’umubare w’abitabira inama (meetings and conferences) utagomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abo bantu bose kandi mbere yo guterana ngo bagomba kubanza kwipimisha Covid-19 kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Icyo cyemezo cyo guhagarika amateraniro ahuza abantu benshi kije nyuma y’aho Leta yari imaze gutangaza ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 2020 itakibaye, bikaba byari biteganyijwe ko yagombye kuba ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, icyo cyemezo na cyo kikaba cyarashingiwe ku bwiyongere bw’imibare y’abandura Covid-19 mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka