Sobanukirwa impamvu BNR yahinduye inoti ya bitanu n’iya bibiri

Mu minsi ishize nibwo Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yatangaje ko yahinduye amafaranga by’umwihariko inoti ya bitanu (5000) n’iya bibiri (2000), zifite ibimenyetso bishya biziranga.

Izi noti zahinduwe mu rwego rwo kongeramo ikoranabuhanga rigezweho no kongera umutekano wazo
Izi noti zahinduwe mu rwego rwo kongeramo ikoranabuhanga rigezweho no kongera umutekano wazo

Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Kanama 2024, riteganya ko zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, iya FRW 500, iya FRW 1.000, iya FRW 2.000 n’iya FRW 5.000, kandi zifite agaciro mu Rwanda.

Mu kiganiro The KT Parade cya KT Radio, kigaruka ku mafaranga, kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024, Abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda basobanuye byinhsi ku mpamvu izo noti z’ayo mafaranga zahinduwe.

Umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga no kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Habumugisha Denis, avuga ko impamvu izi noti zahinduwe mu kujyanisha n’ikoranabuhanga rigezweho.

Umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry'ifaranga no kwishyurana muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Habumugisha Denis
Umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga no kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Habumugisha Denis

Ati: “Ubusanzwe muri tekinike z’amafaranga, iyo hashize imyaka umunani kuzamura, duhindura inoti z’amafaranga, hagahindurwa imiterere yazo, ibizigize birimo ibimenyetso by’umutekano wazo, ibirango n’ibindi. Ibi tubikora tureba niba koko ikoranabuhanga ririmo rigezweho”.

Habumugisha yakomeje avuga ko ibi byakozwe hagamijwe ibintu bitatu. Ati: “Twashakaga kongera ubudahangarwa bw’izi noti, kunoza urupapuro rw’inoti zikorwa ndetse n’ibirangantego by’ibanze”.

Inoti nshya ya bitanu (5000Frw), ibirango by’ingenzi biyigize bigaragarira amaso umuntu akiyifata mu ntoki ni, ishusho y’inyubako Kigali Convention Centre, ishusho y’ingagi ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo n’ibindi.

Iyi noti nshya ya 5000 Frw iriho igishushanyo kigaragara cy'inyubako Kigali Convention Centre
Iyi noti nshya ya 5000 Frw iriho igishushanyo kigaragara cy’inyubako Kigali Convention Centre

Ibiranga inoti nshya ya bibiri (2000Frw) ni, igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, ishusho y’agaseke ihinduranya amabara, bitewe n’icyerekezo inoti ifatiwemo n’ibindi.

Habumugisha akomeza avuga ko ibi birango byongewe ndetse bishyirwa muri izi noti mu rwego rwo kwerekana aho u Rwanda rugeze ndetse no guhangana n’abashaka kwigana izo noti.

Muhire Nicole umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), avuga ko kuba izi noti zaramaze gushyirwa hanze tariki 3 Nzeri 2024, bidasobanuye ko izisanzwe zataye acagiro.

Ibimenyetso biri ku noti ya 2000Frw harimo ni igishushanyo kigaragara cy'imisozi y'Ikiyaga cya Kivu
Ibimenyetso biri ku noti ya 2000Frw harimo ni igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu

Ati: “Izi noti kuba tuzishyize hanze ntabwo bivuze ko izisanzwe ziva ku isoko ahubwo turakomeza tuzihanahane mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Turamara impungenge rero abaturage batekereza ko izo bafite zataye agaciro”.

Habumugisha ubwo yasobanuraga icyo bagenderaho bahitamo kugira amafaranga inoti andi akagirwa ibiceri, yagize ati: “Ibiceri biraremera, ahanini usanga umuntu ahitamo kubibika mu nzu ariyo mpamvu ku isi usanga igiceri gihabwa agaciro k’amafaranga ari hasi. Ikindi gutwara ibiceri no ku modoka zibizana biragorana cyane ku buryo abaye menshi Banki yazisanga amafaranga asohoka ariko ntagaruke muri banki”.

Nubwo hasohotse izi noti, Nicole avuga ko abantu bakangurirwa gukoresha amafaranga batayakozeho, kuko bifasha mu kuyarindira umutekano ndetse no kwirinda indwara nyinshi zaturuka mu kuyahanahana.

Nicole avuga ko nubwo hasohotse izi noti nshya, Abanyarwanda bakangurirwa gukomeza gukoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga
Nicole avuga ko nubwo hasohotse izi noti nshya, Abanyarwanda bakangurirwa gukomeza gukoresha uburyo bwo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga

Nicole avuga ko iyi gahunda kuva yatangira gukoreshwa umubare w’inoti Banki Nkuru y’u Rwanda isohora ugenda ugabanuka cyane nubwo batarareba imibare nyayo kuva ubukangurambaga bwatangira.

Ku bibaza impamvu ki mu guhererekanya amafaranga mu Rwanda, ngo habe hakoreshwa Amadorali cyangwa Amayero, umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga no kwishyurana muri BNR, Habumugisha asobanura ko amafaranga y’u Rwanda aba yasohowe hagamijwe kugira ngo akoreshwe.

Ati: “Ayo Madorali cyangwa Amayero avugwa ni Amadovize, ntiwafata umuhinzi uhinga ibirayi ngo najye kugurisha mu Madorari cyangwa Amayero. Gukoresha ayacu ni uguha ubukungu bw’Igihugu cyacu agaciro ndetse n’amafaranga yacu ubwacu agahabwa agaciro, kuko iyo dusaranganya ayacu mu gihugu bisobanuye ko twinjiza bike by’amahanga ahubwo tugasohora byinshi bitwinjiriza ya madovize”.

Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024
Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta yo kuri uyu wa 30 Kanama 2024

Nicole Muhire we avuga ko u Rwanda ruhagaze neza mu bukungu kuko hari Komite ishinzwe Politike y’ifaranga ihora igenzura uburyo bwo guhanahana amafaranga.

Ishyirwaho ry’izi noti nshya y’amafaranga ibihumbi bitanu (5000Frw) n’iya bibiri (2000Frw), ryabaye nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024 ikanabyemeza.

Imiterere y'inoti nshya ya 2000 Frw
Imiterere y’inoti nshya ya 2000 Frw
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza rwose. Ariko hari icyo barikwirengagiza gikomeye kurusha guhindurwa kw’inoti: KKUBA UNUNTU ASIGAYE AJYA GUHAHA YITWAJE INOTI YA 5000 YOSE IGASHIRA ATUJUJE NIBURA NA EMBALLAGE Y’ IJANA. MUGIHE MUMYAKA YASHIZE UN SAC POMME DE TERRE DE 100 KG WAGURAGA FRW ATAGEZE NO KUHIHUMBI!!!! UBWO SE MURI 2050 BIZABA BIMEZE BITE?!!!!!!!🤔😢
NONEHO IKIBABAJE KURUSHAHO : UMUKOZI WAHEMBWAGA 100 000Frw MURIYO MYAKA YASHIZE ,NANUYUMUNSI NIYO AGIHEMBWA. UWO MUGABO RWOSE AHO ARI HOSE NADUFASHE ADUSOBANURIRE IMPAMVU YIBI BINTU.

Jado yanditse ku itariki ya: 7-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka