Sobanukirwa icyatumye amashyuza agenda n’uko yagaruka mu mwanya wayo

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga umutungo kamere n’uruganda rwa CIMERWA barimo gutegura kubaka ikidendezi cy’amazi y’amashyuza i Bugarama.

Impuguke zivuga ko amasoko y'amashyuza agihari, ko hubatswe ikidendezi yakongera akuzura
Impuguke zivuga ko amasoko y’amashyuza agihari, ko hubatswe ikidendezi yakongera akuzura

Icyo kidendezi kizasimbura icyari gisanzwe cyasenyutse kigatuma amashyuza agenda tariki ya 21 Kanama 2020, cyari gisanzwe mu Mudugudu wa Rukamba mu Kagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

Ni inkuru yatunguye abaturage benshi ndetse isakara mu bitangazamakuru bitewe n’uko abaturage bavugaga ko amazi yazimiye ibintu bavugaga ko ari ibitangaza, abandi bakavuga ko bishobora kuba byatewe n’imitingito, abandi bakavuga ko bishobora kuba byatewe n’ibikorwa by’uruganda rwa Cimerwa rukorera hafi yayo byo guturitsa amabuye.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli bwahise bwohereza itsinda ry’impuguke eshatu zikurikirana imitingito, guturitsa intambi hamwe n’imiterere y’ubutaka. Tariki ya 27 Kanama 2020 ryasuzumye icyateye igenda ry’amazi y’amashyuza mu Murenge wa Nyakabuye ahazwi nka Bugarama, bavuga ko atari imitingito kuko itari gutuma amazi azimira.

Ngaruye Jean Claude ushinzwe Ubushakashatsi bw’Amabuye y’agaciro muri icyo kigo, yatangarije Kigali Today ko iby’imitingito ntaho bihuriye n’igenda ry’amazi y’amashyuza kuko iyo biba n’isoko iba yarabuze.

Yagize ati “Hariya niho dufite uruganda rwa sima, impamvu ni uko ari ho haboneka ibikoreshwa mu gukora Sima ni ukuvuga ibishonyi, ibumba rimeze nk’inombe, n’andi mabuye akenerwa. Ibikoreshwa mu gukora sima 60% ni amabuye aboneka hariya, yabonetse kubera amashyuza yaho.”

Akomeza agira ati “Amashyuza akomoka ku iruka ry’ibirunga, ariya mashyuza aba arimo imyungu ngugu myinshi (nka K, Ca, Mg, Na, P), haba harimo kandi imyuka myinshi nka (H, CO2, H2S), iyo bikonje ni byo bihinduka ariya mabuye.

Amazi ubu arimo kuza, ngo azongera yuzure ikidendezi abantu bongere kuyishimira
Amazi ubu arimo kuza, ngo azongera yuzure ikidendezi abantu bongere kuyishimira

Uko twabisanze rero ni uko isoko itazimiye nk’uko bivugwa, isoko irahari ndetse nini itanga litiro 15 ku isegonda.

Ngaruye asobanura ko ibishonyi biri aho hantu biba bigizwe n’ibuye ridakomeye ryorohereye, kandi muri ryo hagenda habonekamo umwanya.

Ati “Icyabaye rero iyo myanya irimo imbere yinjiwemo n’amazi, bituma haboneka ahantu hatatu amazi asohokera, harimo asohokera muri kariyeri aho Cimerwa iturikiriza amabuye, hari aho abanyamasengesho basengera, hakaba n’ahandi bita mu gakono. Kubera ko ibyo bibuye tuvuga Cimerwa ituritsa bitemewe ko byinjirwamo n’amazi, ibyo byatumye Cimerwa iyayobora. Bivuze ko hari isoko imwe imena amazi mu kidendezi, cyakuzura amazi agasohokera mu nzira eshatu.”

Akomeza avuga ko Cimerwa yakumiriye amazi ajya muri kariyeri yayo, ayo mazi ahora ku rutare kandi arimo imyunyu ngugu n’amagazi byinjiramo byishakira inzira, bituma urutare rworoha rumera nk’ibumba bituma ari ho yinyurira ava muri cya kidendezi.

Ati “Ndebye ibyabaye 80% mbiha imiterere y’urutare n’amazi, naho 20% akaba ari byo mpa imitingito no guturitsa intambi kuko na byo bitera imitingito mitoya. Bisobanuye ko ibyabaye ntaho bihuriye n’ibibera mu nda y’isi ahubwo byabereye hejuru, kuko iyo biba bifitanye isano n’ibibera mu nda y’isi amasoko y’amashyuza yari gufunga, amashyuza akazimira, ariko isoko y’amashyuza iracyakora neza nta kibazo.”

Ngaruye avuga kandi ko bagiriye inama ubuyobozi bw’Akarere gusukura ahasanzwe amashyuza bagakuramo ibumba n’isayo birimo bagacukura kugera ku rutare rukomeye, bakubaka urwogero rwa kizungu ‘Piscine’ yajya ifasha abantu koga bisanzuye ndetse bikagabanya n’impanuka zikunze kuboneka z’abantu basaya mu cyondo cy’ibumba.

Izi nama zatanzwe n’impuguke z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’uruganda rwa Cimerwa batangiye kuzishyira mu bikorwa, ndetse umwaka wa 2020 warangiye imashini zaratangiye ibikorwa muri icyo kidendezi zikuramo ibumba n’isayo ariko iza guhagarara.

Abaturage baganiriye na Kigali Today bavuze ko bari bishimiye ko ubuyobozi bugiye kubagarurira amashyuza bakongera bakayoga ndetse bakabona abayagana naho abahaturiye bakabona imirimo, ariko ngo imashini yaje kuhakora ntiyamaze kabiri.

Uko amazi y'amashyuza yari asanzwe amezi mbere yo gutemba
Uko amazi y’amashyuza yari asanzwe amezi mbere yo gutemba

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, avuga ko ibikorwa byo kubaka ikidendezi bitahagaze ahubwo byatewe n’imashini yagize ikibazo bikaba ngombwa gusimbuza ibyuma.

Agira ati “Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli n’uruganda rwa Cimerwa twakoze inyigo y’ikidendezi kigomba kubakwa, dusanga hagomba gukurwamo isayo n’ibumba ariko imashini igezemo ihura n’ibibazo niyo mpamvu abaturage batakibona imashini”.

Kayumba avuga ko ibikorwa byo kongera kubaka ikigendezi byagombaga kurangira mu kwezi kwa Gashyantare 2021 ariko kubera kwangirika kw’imashini bishobora kubitinza.

Ati “Hazakorwa ikidendezi gitsindagiye neza kitarimo isayo cyangwa ibumba ndetse hasi hashyirwemo sima yo mu mazi, uburyo kizaba gikozemo bizajya bituma amazi azamuka ntahite agenda, ahubwo abanze abe ikigendendezi, noneho arenze hejuru abe ariyo yagenda nabwo ku buryo atagira ibyo yangiza aramutse amanutse”.

Amashyuza yo mu Murenge wa Nyakabuye niyo azwi nk’amashyuza ya Bugarama ahuriyeho imirenge ya Gitambi na Nyakabuye, ahantu hasanzwe hasurwa cyane n’abashaka kuyakoresha mu kwivuza, naho ubuyobozi bw’akarere ka Rusuzi bukayafata nk’ahantu nyaburanga ndetse hakubahwa Hoteli yakira abashaka kuyasura no kuyakoresha mu kwivura imitsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka