Sobanukirwa ibihano biteganyirizwa abakorera amatungo iyicarubozo

Bamwe mu bacuruza amatungo n’abayagurira kuyorora no kuyabaga, bakomeje kugaragara bayatwara mu buryo butayahesha agaciro, aho inka zitwarwa mu modoka zipakiye mu buryo buzibangamiye akenshi zikaba zicucitse, rimwe zikazirikwa amaguru n’amahembe, aho zikoreshwa urugendo rurerure zitabasha kwinyagambura.

Gutwara inka nabi ntibyemewe n'ubwo zaba zigiye kubagwa
Gutwara inka nabi ntibyemewe n’ubwo zaba zigiye kubagwa

Ni ikibazo kigaragara no mu Karere ka Musanze aho bikorerwa n’amatungo magufi, cyane cyane ihene, inkoko n’ingurube ugasanga bayaziritse ku magare adashobora kwinyagambura, hakaba n’abatwara inkwavu bazifashe amatwi.

Abenshi batwara ayo matungo mu buryo butayahesha agaciro, bisobanura bavuga ko batazi itegeko ribibuza, ndetse bamwe bakumva ko nta mpamvu yo kuba itungo rigiye kubagwa ryafatwa neza, ntibamenye ingaruka n’ibihombo bishobora kubateza, haba ibihano, haba n’ibihombo bagira mu iyangirika ry’inyama z’itungo ryafashwe nabi mbere yo kubagwa.

Mu baganiriye na Kigali Today, baremeza ko iryo yicarubozo rikorerwa amatungo baribona ariko ntibabihe agaciro, bagasaba ko hakorwa ubukangurambaga umuturage agasobanurirwa neza uburyo akwiye gufatamo amatungo.

Nyabyenda Augustin ukora akazi ko kotsa inyama (Mucoma), yagize ati “Ndi mucoma, ndabibona amatungo arahohoterwa nkurikije uburyo atwarwa ajyanwa mu ibagiro. Inka urazibona mu ma modoka zigerekeranye baziziritse amakamba zidahumeka uko bikwiye, biriya bintu birababaje mbona bibangamiye itungo ryakagombye gutwarwa neza rikagira amahoro, mu mudoka bajye bashyiramo umubare wagenwe”.

Arongera ati “Amatungo agera igihe cyo kubagwa yahungabanye, njye hari ubwo ngira ibihombo bitewe n’itungo nabaze kubera uko ryatwawe, baratwara ihene nabi wamara kuyibaga ugasanga amaraso yuzuye mu nyama abaguzi bakazanga. Itungo batwaye ku igare bariziritse iyo umaze kuribaga hari ubwo usanga aho umugozi wanyuze inyama zangiritse”.

Gukorera iyicarubozo amatungo birahanirwa (ifito: Igihe)
Gukorera iyicarubozo amatungo birahanirwa (ifito: Igihe)

Nyirakamana Daphrose nawe ati “Usanga itungo ryubashywe muri iki gihugu ari imbwa gusa, ariko inka, ihene, ingurube n’inkoko, ayo matungo yaragowe, barayagura ngo bagiye kuyabaga bakayageza ku ibagiro bayishe urupfu rubi, n’abayagura bajya kuyorora ntibatinya kuyatwara uko bishakiye. Kuki urukwavu barufata amatwi bakagenda banaganura, kuki batashaka agafuka ngo barutwaremo, kuki ingurube cyangwa ihene usanga bayizirikiye ku igare nk’utwaye undi muzigo, biragayitse rwose”.

Barasaba inzego z’ubuyobozi kujya bakora ubukangurambaga, higishwa uburenganzira bw’itungo, ubirenzeho agafatirwa ibihano.

Icyo impuguke ivuga ku bubi bwo gukorera amatungo iyicarubozo

Mu kumenya icyo impuguke zivuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Nsengiyumva Jean Bosco, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubworozi, agaragaza uburyo bukwiye bwo gutwara amatungo, ingaruka zo kuyatwara mu buryo bubi, akanavuga n’ibihano bigenewe abarenga kuri ayo mategeko.

Yavuze ko mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yo mu mwaka wa 2008, agaragaza ko amasaha yo gurwara amatungo atagomba kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu kuyarinda umunaniro w’ijoro, kuyarinda ubujura yakorerwa mu ijoro, kuyarindira umutekano wayo n’ibindi, kandi ayo mabwiriza akagaragaza umubare ntarengwa w’amatungo atwarwa mu modoka.

Ati “Iryo bwiriza rya MINAGRI rigaragaza ko umubare ntarengwa w’inka zigomba gutwarwa mu modoka tuvuge FUSSO bita ‘long chassis’ ziri hagati ya 18 kugera kuri 22 zitarenga, ariko inshuro nyinshi usanga bazirenza ugasanga baziziritse imitwe irareba hejuru, izindi ziri hejuru y’izindi zakandagiranye. Biriya ntabwo byemewe zakagombye gutwarwa zitaziritse, ku matungo mato bagasaba ko hakorwa ibitanda zimwe zikanda hazi izindi hejuru mu kuzirinda ubucucike”.

Nsengiyumva yavuze ku ngaruka zo gutwara amatungo avangavanze, ati “Ngizo inkoko zicuritse ku magare, ingurube, ihene n’intama zuzuye muri FUSSO zinavangavanze, ntibazi ko kuzivangavanga bibujijwe. Ubundi ntabwo byemewe kuvanga amatungo atandukanye, kubera ko hari indwara zishobora kuba zava ku itungo ry’ubwoko bumwe ikanduza andi matungo”.

Yashishikarije abatwara amatungo magufi, arimo inkoko n’inkwavu gukora udusanduku twabugenewe turimo umwanya w’ubuhumekero akaba ariho bayatwara, asaba kandi ko ingurube cyangwa ihene zidakwiye gutwarwa ku magare kuko biyangiza.

Ingaruka ku itungo rifashwe nabi mbere y’uko ribagwa

Nsengiyumva yagaragaje uko itungo ryakagombye gufatwa mbere yo kubagwa, ati “Itungo mbere y’uko ribagwa ryakagombye kuba ryaruhutse, rigomba kugezwa ku ibagiro rikamara amasaha 12 ritarya, rihabwa amazi gusa kugira ngo wa mwanda w’ibiva mu nda ugabanuke, hari abo usanga baripakira ibyatsi ngo ridata ibiro ariko rwose twakoze ubushakashatsi igihe kirekire, kutarigaburira ayo masaha 12 ntacyo riba ritakaje”.

Yanenze ababaga amatungo bayashinyaguriye avuga ko bigira ingaruka, ati “Hari abo usanga mu kubaga inka bayikubita amashoka ikirukanka bayitema ibitsi, turagira ngo tubabwire ko ibyo ari amakosa, kuko ingaruka ziba kuri ya nyama tugiye guha abantu ibaze, kuyitema ibitsi urumva iryo ni iyica rubozo. Niba bayitemye igitsi iragira ubwoba, noneho inabika ibintu bw’imisemburo y’ubwoba, byangize umwimerere w’inyama. Niba wakubise inka hari amaraso ajya hahandi wakubise kandi ntiwemerewe gutanga inyama zirimo amaraso kuko zipfa, usange dutanze inyama zidafite ubuziranenge”.

Ibihano bigenewe uwakoreye itungo iyicarubozo

Nk’uko Veterineri Nsengiyumva abivuga, ngo mu iteka rya MINAGRI rya 2008 harimo ibihano bigenewe uwakoreye iyica rubozo amatungo.

Icyo gihano kirareba n’abatwara amatungo magufi, ati “Icyo dukangurira abantu ni ukureka ibikorwa byo gutwara nabi amatungo, cyane cyane ko hari ibihano by’amande y’amafaranga ibihumbi 100 mu gihe wanyuranyije n’amategeko yo gutwara amatungo, waba warengeje umubare, waba warengeje ya masaha n’ibindi. Iryo tegeko rirareba n’abatwara amatungo magufi nko gutwara inkoko bazicuritse, batwara amatungo bayavangavanze”.

Nsengiyumva Jean Bosco, umukozi w'Akarere ka Musanze ushinzwe ubworozi
Nsengiyumva Jean Bosco, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubworozi

Yavuze ko hari n’ibindi bihano bigenwa na Njyanama z’uturere ku matungo azerera mu mihanda, aho inka imwe icibwa ibihumbi 10, hakiyongeraho n’ibindi bihano mu gihe rya tungo ryonnye, ngo ayo mande mu gihe adatangiwe ku gihe nyuma y’iminsi irindwi ritezwa cyamunara.

Mu mpanuro yahaye aborozi n’abacuruza amatungo n’inyama, yagize ati “Turakangurira aborozi, abacuruza inyama n’amatungo kujya bayafata nk’ibiremwa Imana yaduhaye, kugira ngo tubifashe kubaho neza, ariko natwe adufashe kubaho neza mu kuzamura ubukungu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka