Sobanukirwa byinshi ku nshingano nshya Francis Kaboneka yahawe

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo na Kaboneka Francis wari umaze igihe atagaragara cyane mu myanya y’ubuyobozi.

Kaboneka Francis
Kaboneka Francis

Kaboneka Francis yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, hamwe na Tuyizere Thadée na we wagizwe Komiseri muri iyo Komisiyo.

Abo bombi basimbuye abandi ba Komiseri muri iyo Komisiyo barangije manda yabo, harimo Makombe Jean Marie Vianney na Uwizeye Marie Thérèse, barangije manda zabo ebyiri. Ubusanzwe Abakomiseri bo muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bemererwa manda imwe y’imyaka itanu, ishobora kongerwa rimwe.

Inshingano za Kaboneka muri iyo Komisiyo kimwe n’abandi ba komiseri muri iyo Komisiyo, nk’uko bitenywa mu itegeko rigena ibirebana na yo cyane cyane mu ngingo yaryo ya 15, harimo kwemeza gahunda iri ku murongo w’ibyigwa, gufata ibyemezo byose bijyanye no guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu, kwemeza igenamigambi na gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo, kwemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Komisiyo ya buri mwaka mbere yo kuyishyikiriza inzego zibishinzwe.

Hari kandi kwemeza raporo y’ibikorwa by’umwaka bya Komisiyo,ndetse no kwemeza raporo zihariye ku bikorwa Komisiyo yamenye bihutaza uburenganzira bwa muntu. Ikindi ni ukwemeza amategeko ngengamikorere ya Komisiyo, hakaba no kwemeza inkunga, impano n’indagano.

Mu zindi nshingano za Komiseri muri iyo Komisiyo, harimo gutegura imbonerahamwe y’inzego z’imirimo za Komisiyo, gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba Komisiyo, ndetse no gufata ibyemezo byose byatuma imikorere ya Komisiyo irushaho kugenda neza.

Francis Kaboneka ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio, Radiyo ya Kigali Today (ifoto yo mu bubiko)
Francis Kaboneka ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio, Radiyo ya Kigali Today (ifoto yo mu bubiko)

Bijyanye n’imikorere ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburengenzira bwa muntu, buri Komiseri muri barindwi bagize iyo Komisiyo, aba afite uturere mu gihugu akurikirana, bitewe n’uko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali kandi ikaba igomba gukurikirana ibibazo bihungabanya uburenganzira bwa muntu mu gihugu hose.

Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu, ni abakozi bakora akazi ku buryo buhoraho kandi bakagahemberwa kimwe n’abakora mu zindi nzego. Perezida w’iyo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, ni we uba afite inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyose.

Kaboneka Francis yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2018. Yanabaye kandi Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko akaba yarakoze n’indi mirimo itandukanye.

Kureba ibyemezo byose byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye tariki 22 Gicurasi 2024, kanda HANO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntacyo ashoboye

Alexis yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

Nagaruke arashoboye bamuhaye inshingano bamwizeye

Alias yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

Uburenganzira bwa muntu (human rights),ntabwo bushoboka muli iyi si itegekwa n’abantu.Kubera ko abo bayobora isi,nibo bambere babuhonyora.Barikubira,bashoza intambara,barya ruswa,batonesha bene wabo,etc...Ni ryali abatuye isi bazagira "uburenganzira bwa muntu nyakuli"??Imana yaturemye,itanga igisubizo.Ku munsi w’imperuka wegereje,izamenagura ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Buzayoborwa na Yezu nkuko bible ivuga.Haranira kuzaba muli iyo paradizo ushaka Imana cyane,ubifatanye n’akazi gasanzwe.Niwibera mu by’isi gusa,ntabwo uzayibamo nkuko ijambo ry’imana rivuga.

butuyu yanditse ku itariki ya: 23-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka