Sobanukirwa amateka y’izina ‘Cyinkware’ ryitiriwe isoko ryo mu Karere ka Musanze

Ubajije umuturage wo mu Karere ka Musanze no mu mirenge imwe n’imwe igize Uturere Gakenke na Nyabihu, izina ‘Cyinkware’, byakugora kubona ukubwira ko atarizi kubera ukwamamara kw’isoko ryatangaga ifunguro ry’ubuntu beshi bakunze twita ‘akaboga’.

Isoko rya Cyinkware, ryabanje kwitwa Rya Binwero
Isoko rya Cyinkware, ryabanje kwitwa Rya Binwero

Cyinkware ni isoko riherereye mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, rizwiho kwitabirwa n’imbaga y’abaturage benshi baturutse mu mirenge inyuranye yo muri Musanze, Nyabihu na Gakenke. Abageze mu za bukuru bahoze baryita ‘Ryabinwera’.

Iryo soko ryashinzwe muri za 1965-1970 rihabwa iryo zina rya Cyinkware, nyuma y’uko ako gace kari kagizwe n’amashyamba ya kimeza atuwe n’inyamaswa z’inyuranye cyane cyane ibiguruka.

Inkware n’inuma ngo zari uburo buhuye muri ako gace, aho byageze abaturage batungwa n’inyama n’umutsima w’uburo buvanze n’amasaka byeraga muri ako gace.

Mu kumenya neza amateka y’iryo zina ‘Cyinkware’, Kigali Today yegereye umusaza w’imyaka 62 witwa Mukeshimana Fidèle, wavukiye muri ako gace ukinahatuye.

Uwo musaza avuga ko mu buzima bwe yakuze nta kindi arya uretse inyama z’inkware zari nyinshi muri ako gace, aho ngo kuzifata byari byoroshye kubera ubwinshi bwazo. Yemeza ko bazitoraguraga nk’utora amabuye, inkware zimwe zikabizanira mu ngo zabo.

Agira ati “Icyatumye hitwa Cyinkware, ni uko nkimenya ubwenge nasanze inkware n’inuma zandagaye, nkanjye inkware nibuka nariye ni 700, mukuru wanjye arya 400 undi arya izisaga 300, aha hose hari inkware ku buryo twazitoraguraga nk’abatoragura amabuye, zimwe zatwinjiranaga mu nzu tugafata tukabaga”.

Arongera ati “Kuva menye ubwenge nasanze ibiryo ari inyama z’inkware, tukazirisha umutsima w’uburo buvanze n’amasaka. Kari agace k’ishyamba ku buryo uwazaga wese yafataga isambu ku buntu kuko hari ibihuru”.

Uwo musaza avuga ko izina Cyinkware rwazanywe n’umuyobozi witwaga Binwera, asanze aho hantu ari umurambi mwiza arahashima agira igitekerezo cyo gushinga isoko.

Ngo nyuma y’uko hari inzu eshatu zishaje imwe isakaje ibyatsi, umukire wari muri ako gace yahise ahubaka inzu nziza abandi bose batangira kubaka, abaturage batangira kurema isoko baryita ‘Mu rya Binwera’ mu rwego rwo kuryitirira wa muyobozi warishinzwe witwaga Binwera.

Isoko rya Cyinkware
Isoko rya Cyinkware

Iryo soko ngo ryakomeje kuzamukana umuvuduko, aho abenshi bazaga kurirema bagatahana inyama z’inkware n’iz’inuma zabaga ziguruka muri iryo soko, bigatuma riganwa cyane aho uwaje kugurisha ibijumba cyangwa ibindi biribwa yatahaga yishimye kuko yatahanaga inyama z’ubuntu.

Binwera ngo ubwo yazaga mu isoko na we yasanze inkware ari urujya n’uruza, bituma ahindura izina abaturage bamwitiriye aho gukomeza kwitwa mu rya Binwera aryita mu Cyinkware, iryo zina rifata rityo, ugiye kurema iryo soko aho kuvuga mu rya Binwera akavuga mu Cyinkware.

Uwo mugabo avuga ko uko ako gace kakomeje kubakwa, ngo inkware n’inuma zagiye zigabanuka ku buryo kuzifata bitari bicyoroshye, bafata umugambi wo kujya bazitega mu gihe mbere bazitoraguraga.

Ati “Uko inzu zakomeje kugenda ziyongera amashyamba agabanuka, inkware n’inuma zagiye zigabanuka tugera aho twiga amayeri yo kuzitega ngo tubone icyo turya nk’abantu bari bamenyereye kurya inyama, watega mu isaha imwe ugasanga haguyemo 10 ukajya kurya izindi ukazigama ukazazirya ejo cyangwa ejo bundi.

Uwo mugabo ufite abana 15 bavuka ku bagore babiri n’abuzukuru 8, avuga ko yababyaye ubwo yabonaga ko ibiryo bihari, ngo gushaka abagore babiri byari uko atigeze atekereza ko habura ibibatunga kubera izo nyama babonaga batavunitse.

Avuga ko itigeze arwara ubworo nyuma yo kubura izo inyama, aho yemeza ko kuva yavuka ataranywa ikinini, ngo ntararwara n’umunsi n’umwe bitewe n’intungamubiri zo mu nyama z’izo nkware.

Ati “Mfite imyaka isaga 60 ariko ndi urutare, nta musore wanyigerereza ngo arankanga, ubu ibivumbikisho izo nyama zansigiye biracyandimo, ariko ibaze nawe kurya inkware 700 n’amagi 400 urumva nasaza koko, kuva nabaho sindarwara nta no gutaka igicurane, haba ubwo niyumvisemo imbaraga nkumva nakubita inzu ingumi ikarindimuka”.

Kugeza ubu isoko rya Cyinkware riracyitabirwa, aho ryiganjemo ibiribwa byera muri ako gace ka Musanze no mu duce tunyuranye turimo imwe mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu na Gakenke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahhhha, ngo nta kindi yaryaga uretse inyama z’inkware gusa? Kweli?

Innocent yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka