SKOL yasinye amasezerano yo gutera inkunga ‘Gira Impuhwe’

Uruganda rwa SKOL rukora inzoga za SKOL na Virunga ndetse n’amazi, rwasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gufasha umuryango utari uwa Leta witwa ‘Gira Impuhwe’, usanzwe ukora ibikorwa byo gufasha imiryango itishoboye ifite ibibazo bitandukanye.

Impande zombi nyuma yo gusinya ayo masezerano
Impande zombi nyuma yo gusinya ayo masezerano

Gira Impuhwe ni umuryango utagengwa na Leta wavutse mu 1990, ukaba ukorera mu Karera ka Nyanza, aho ukora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, harimo gufasha imiryango ikennye, imiryango ifite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, harimo kubaha ibiribwa n’imyambaro, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri) kubafasha gusana amazu yabo n’ibindi.

By’umwihariko, umuryango ‘Gira Impuhwe’ wibanda cyane ku bijyanye no guteza imbere uburezi, ubu abantu bagera ku 9.408 harimo abana 6.320 bafashwa na ‘Gira Impuhwe’ binyuze mu kubishyurira amafaranga y’ishuri n’ibikoresho bakenera.

Uwo muryango wanubatse ishuri ry’incuke n’iribanza mu rwego rwo korohereza abana n’ababyeyi.

Amasezerano yasinywe hagati y’uruganda rwa Skol na Gira Impuhwe, ni inzira urwo ruganda rwabonye yo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, nka Kompanyi yiyumvamo izo nshingano, kandi ifite abaturage b’u Rwanda ku mutima.

Uruganda rwa SKOL, rukora ishoramari ry’igihe kirekire kandi rushaka ko ryazana impinduka nziza mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka