Siporo rusange yo kuri iki Cyumweru yahujwe no kurwanya Malaria

Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yafatanyije n’Umujyi wa Kigali mu guhuza umunsi wa Siporo rusange (Car Free Day) n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Malaria, wizihijwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024.

Siporo yo kuri Car Free Day ikorwa kabiri mu kwezi, ubusanzwe igamije kongera ubudahangarwa bw’umubiri mu guhangana n’indwara zitandura nka diyabete, umutima, umuvuduko w’amaraso, umwijima n’izindi.

Muri Siporo yakozwe kuri iki Cyumweru, MINISANTE yibukije abantu kurara mu nzitiramubu ziteye umuti, kwemera gutererwa umuti wica imibu mu nzu, gukinga neza inzu iyo bugorobye, gusiba ibinogo no gukuraho ibintu byose birekamo amazi, ndetse no gutema ibihuru hafi y’ingo, kuko ari zo ngamba zo kurandura burundu Malaria mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali basabwa kurwanya Malaria basiba za rigole (inzira z’amazi) ziba mu ngo zabo, kuko hari mu duce twibasirwa n’iyo ndwara kurusha ahandi mu Gihugu.

Dr Nsanzimana yagize ati " Muri Kigali na ho hari Malaria ndetse no mu duce tumwe tw’Amajyepfo y’Igihugu. Hari uturere nka 3 cyangwa 4 dufite 80% bya Malaria yose iboneka mu Gihugu, ni ho hakeneye gushyirwa imbaraga."

Ati "Tuzabiganiraho n’abandi, ku buryo hari ubushakashatsi bugenda bugaragaza ko inkingo zishobora kwifashishwa ndetse n’imiti mishya, kuko imibu na yo igenda igira ubudahangarwa ku miti(isanzwe), iki na cyo ni ikindi kibazo kizagenda cyigwaho muri iki Cyumweru."

Minisiteri y’Ubuzima irategura Inama mpuzamahanga yiga kuri Malaria muri iki Cyumweru cyo kuva tariki 21-26 Mata 2024, aho iteganya kumurikira abafatanyabikorwa ibyagezweho n’u Rwanda mu kurwanya iyo ndwara yica imbaga muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

MINISANTE hamwe n’Ikigo cyayo gishinzwe Ubuzima(RBC) by’umwihariko, bivuga ko ingamba u Rwanda rwafashe zagabanyije Malaria kuva kuri miliyoni hafi 5 z’abaturage bafatwaga na yo muri 2018, kugera ku bihumbi 600 babonetse bayirwaye mu mwaka ushize wa 2023.

Impfu z’abicwa na Malaria na zo zagabanutse kuva kuri 264 muri 2017/2018 ubu bakaba batajya barenga 50 ku mwaka.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ibyo abafatanyabikorwa mpuzamahanga bashimye, harimo kuba urubyiruko rw’u Rwanda rwarakoresheje utudege tutagira abaderevu(drones) mu kumenya ahororokera imibu itera Malaria, haboneka utwo tudege tukahatera imiti.

Dr Nsanzimana avuga ko utwo tudege twagabanyije Malaria mu Karere ka Gasabo ku rugero rwa 80% mu gihe kitarenze amezi atatu, bituma itsinda rishinzwe kugenzura udushya mu kurwanya iyo ndwara ryohereza Abanyarwanda gukoresha ubwo buryo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Ikindi u Rwanda rwashimwe kizamurikwa mu nama izabera mu Rwanda, ni uruhare rw’Abajyanama b’ubuzima, ubu ngo basigaye bakumira 60% by’abaturage bajyaga bagana ibigo nderabuzima bajya kwivuza Malaria, bigatuma bamwe barembera mu ngo.

Uwitwa Eric Mushimiyimana ukorera Umuryango ushinzwe kurengera umwana FXB, yitabiriye siporo yo kurwanya Malaria avuga ko abagenerwabikorwa babo barenga 12 mu Rwanda bagiye kwibutswa uburyo bitandukanye bwo kurwanya Malaria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka