Sinigeze ngira inzozi zo kuzaba Minisitiri – Minisitiri Dr Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Abdallah Utumatwishima yavuze ko kuva mu bwana bwe atigeze agira inzozi zo kuzaba Minisitiri kubera amateka n’imibereho y’umuryango akomokamo.

Ibi Minisitiri DR Utumatwishima yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024 ku munsi wa kabiri w’inama y’umushyikirano mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kugena ahazaza h’u Rwanda.

Minisitiri Dr Utumatwishima abajijwe niba yarumvaga ko azaba we yasubije ko atigeze agira izo nzozi mu bwana bwe kuko yabyirutse yumva ari umuntu utagira ayo mahirwe.

Ati“Abantu benshi bari mu kigero cy’imyaka ya za 40 ntabwo bajya aho ngo bakubeshye ko bigeze bagira inzozi zo kuzaba abantu bakomeye bakazaba na ba Minisitiri kuko inzozi twari dufite mu bwana bwacu zari izo guhunga kuko icyo gihe turi abana bato igihugu cyacu cyari mu rugamba rwo kwibohora”.

Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko muri ibyo bihe iyo bagiraga umugisha ntibahunge ubwo andi mahirwe yari ahari yari ayo kubona ibyo kurya nabwo inshuro imwe ku munsi.
Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko abana benshi batagiraga inzozi zo kuziga kuko muri ibyo bihe hari ikibazo cyo kudaha amahirwe abantu bose kuko hari uduce tumwe tw’igihugu twemererwaga kuvamo abajya kwiga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abana baturuka mu miryango ikize inafite bamwe bari mu butegetsi bwariho icyo gihe.

Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nabwo ikizere cyari cyarayoyotse kubera ko bahoranaga igihunga cyo kumva ko bazabazwa ibyaha by’abo mi miryango yabo bakoze muri Jenoside bigatuma batabona amahirwe yo kwiga.

Ati “ U Rwanda rubohowe hari abantu bari bakiri mu masaka, ndetse hari n’abandi bari bararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe rero twiga mu mashuri yisumbuye ikizere cyari kigoye ko cyagaruka kubera ko twumvaga ko tuzabazwa ibyo abaturanyi, ba Data wacu na ba Masenge bakoze muri icyo gihe”.

Minisitiri w’Urubyiruko avuga ko barangije amashuri yisumbuye yari afite inzozi zo kuziga ubuganga barangije barabumuha nibwo ikizere cyatangiye kugaruka.

Ati “ Nubwo Ikizere cyagarutse icyo kuba Minsitiri cyo ntacyo nigeze ngira ninayo mpamvu uyu mwanya nshimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ikizere yangiriye akanshyira mu buyobozi kandi ndabimushimira mu izina ry’abantu benshi cyane urubyiruko kubera ubuyobozi bwiza budaheza buha abanyarwanda bose amahirwe angana.

Minisitiri Dr Utumatwishima avuga ko urubyiruko rufite byinshi rwigira ku mu kuru w’igihugu cyane cyane kwicisha bugufi akegera abo ayobora akanabakemurira ibibazo ariko by’umwihariko akabagirira ikizere cyo kubashyira mu nshingano z’ubuyobozi bagafatanya kubaka igihugu.

Photo: Eric Ruzindana

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka