Sindagera no kuri 1% - Urugendo rwa Sadate rugana ‘ubukire’

Umushoramari w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Sadate Munyakazi yavuze ko urugndo rwe rw’iterambere rwatangiye gufata umurongo mu myaka makumyabiri ishize, icyakora ubu ngo ntaragera ku rwego rugaragaza ikirango cy’ubukire, kuko ngo adafite na rimwe ku ijana rw’aho agana.

Mu kiganiro Ubyumva Ute kuri KT Radio, Munyakazi avuga ko n’ubwo yumva ataragera ku rwego yavuga ko ari umukire, ariko iyo asubije amaso inyuma, abona ko hari byinshi yanyuzemo kandi hari n’ibyo yagezeho. Ahereye ku kintu kitwa kubyaza amahirwe aho umuntu ari, yavuze uko yabonye Miliyoni 24 z’Amafaranga y’u Rwanda azikuye mu gutubura imbuto z’imyumbati.

Yagize ati, “ Njyewe mu 2003 namanutse ahantu bita ku Mayaga, i Ntongwe mbonayo akazi ko kuba umuyobozi ‘Manager’ wa Banki y’abaturage, ngezeyo nsanga hari ikibazo cy’uko imyumbati yangiritse hari harajemo indwara yitwa kabore. Icyo gihe ikigo cya RAB kiravuga kiti dukeneye abantu bo gutubura imyumbati, kugira ngo tubone imbuto abaturage bazahinga.Mu gihe abandi bari bakijijinganya njye nahise manika ukuboko,nti nimuzane mpingishe ntere imyumbati, nkuremo amafaranga. Icyo gihe bagombaga kuguha hafi ibintu byose, imbuto barayizanaga, upfa kuba werekana umurima gusa, kandi nari mu Mayaga, abantu benshi bari bafite imirima.”

“Ariko abantu ntibabyumvise vuba.Hari uwabyumvise wenda ajya kwiryamira, hari uwumvise ayo makuru ayafata minenegwe, ariko njye mpita mvuga nti nimuzane iyo mbuto. Iyo mbuto narayitubuye, biza kurangira ibigo byose bishamikiye ku buhinzi, biza gushaka Munyakazi Sadate kugira ngo abahe ku mbuto. Kandi icyo gihe ntabwo nayibahaga uko RAB yayimpaye, ahubwo narayibagurishaga. Ingeri imwe yari amafaranga 20, muri uwo mwaka wa 2004 nashoboye gukuramo Miliyoni 24 , mu bihinzi bwo gutubura imbuto z’imyumbati”.

Nk’uko Sadate abivuga, aya mafaranga yatumye atekereza ko ashobora no kujya kwikorera, ndetse ibintu byose arabihagarika n’akazi agasezera mu 2008.

Agira ati “Ayo mafaranga narayashoye, ariko kubera ya micungire ntari mfitemo uburambe buhagije, cyangwa se n’uburyo nashakaga gukora, narayashoye ararangira, arashya. Ariko wenda reka ndeke kubyita ko yahiye kuko yansigiye ubunararibonye. Ntangirira kuri zeru,cyangwa se ha handi umuntu ashobora kuba afite amafaranga ari cyo gishoro agendana mu mufuka”.

Yongeraho ati “ Icyo gishoro cyari kigoye cyane, kuko njya nibuka, nasezeye muri Banki nza kwikorera, njya mu mirirmo y’ubwubatsi,ariko ndakubwira ngo, nabonye isoko rya mbere ntagifite n’amafaranga yo kuba natega ngo ngere aho ngomba kujya kurikorera. Njya mbivuga neza, umugabo wampaye amafaranga ya mbere, ni umugabo witwa Pacanga, aba hano ku Iposita mu Mujyi ni Umuvunjayi, ayampa kuko yari aziranye n’ababyeyi banjye, mubwira ikibazo mfite, ampa Miliyoni ebyiri, nari ngiye gukora isoko rya Miliyoni 340. Niryo nari nabonye. Urumva gukora isoko rya Miliyoni 340 mfite Miliyoni 2 nazo mfashe ku ideni byasaga n’ibigoye. Byansabye kujya muri ibyo bikorwa nagombaga kubaka hariya mu Bugesera, ahantu bita kuri Centre culturelle y’Abasilamu, nkaba muri ‘chantier’nkanahamagara abantu ngo banzanire ibikoresho kugira ngo mbashe gukora: imicanga, amabuye, sima, ukabereka ko ugomba no kubabera inyangamugayo. Ukabagaragariza ko ibikoresho baguhaye uzabibishyura”.

Sadate avuga ko ari ho ahera abwira abantu ko igishoro cya mbere ari ubuzima, kuko nyuma y’ubuzima, icyo watekereza gukora, cyaba gihagaze.

igishoro cya kabiri ni igihugu kuko udafite igihugu kiguha amahirwe, kuko tuzi ko hari ibihugu, cyangwa dufatire no ku Rwanda, wasangaga kubona ikiraka nk’icyo cyo kubaka, hari abantu babigenewe.

Akomeza agira ati “ Igishoro cya gatatu njya mbwira abantu ni ubushake wowe ufite muri wowe bwo kugira aho uva n’aho ugera. Igishoro cya kane mpa agaciro gakomeye cyane ni ukuba inyangamugayo mu bucuruzi. iyo wubatse ubucuruzi bushingiye ku busambo, inda nini, ubuhemu n’ibindi nk’ibyo, ntushobora kuramba. Ninayo mpa ujya wumva abantu bavuga ngo ariko abakire, cyangwa abacuruzi, cyangwa abikorera ngo aba agomba kuba ari umujura, cyangwa se ari bisahuriramu nduru. Abantu nk’abo barangira vuba. Ni nk’uko umuntu asohora indirimbo ya ‘hit’ ikajya kuri ‘hit’nyuma y’ukwezi kumwe ukayibura. Ariko hari usohora indirimbo ikaba iy’ibihe byose”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka