Shyaka Kanuma yatawe muri yombi na Polisi akekwaho kunyereza imisoro

Shyaka Kanuma uyobora Ikompanyi yitwa Rwanda Focus Limited, akaba na Nyir’ igitangazamakuru cyitwa The Rwanda Focus giherutse gufunga imiryango, yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu akurikiranyweho ibyaha birimo kutishyura imisoro, ndetse no gukoresha impapuro mpimbano.

Shyaka Kanuma uyobora The Rwanda Focus ubu ari mu maboko ya Polisi akekwaho kunyereza imisoro
Shyaka Kanuma uyobora The Rwanda Focus ubu ari mu maboko ya Polisi akekwaho kunyereza imisoro

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, CSP Lynder Nkuranga, avuga ko Shyaka Kanuma abereyemo Rwanda Revenue Authority imisoro ingana na miliyoni 65 Frw, atishyuye mu gihe cy’imyaka itatu.

Anavuga kandi ko uyu muyobozi wa Rwanda Focus ltd ashinjwa gukoresha impapuro mpimbano agatsindira isoko rya miliyoni 44Frw, ryari ryatanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.

Kuri iri soko ngo yari yakoresheje amazina y’abantu ariko bo batazi ko bari mu ipiganwa, ndetse batari n’abafatanyabikorwa be.

Shyaka Kanuma yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2016, biturutse ku kirego cyatanzwe na Rwanda Revenue Authority, kijyanye n’imisoro atishyuye.

Chief Supt. Lynder Nkuranga yavuze ko ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gihe iperereza rikomeje hakusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

CSP Lynder Nkuranga Umuvugizi wungirije wa Polisi y'Igihugu ahamya ifungwa rya Shyaka Kanuma
CSP Lynder Nkuranga Umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu ahamya ifungwa rya Shyaka Kanuma

Mu minsi ishize, ikinyamakuru Rwanda Focus Shyaka Kanuma abereye umuyobozi cyafunze imiryango.

Zimwe mu nshuti ze zo hafi zitifuje gutangazwa mu itanzamakuru, zivuga ko gufungwa kw’iki kinyamakuru byaturutse ku bibazo by’amikoro.

Umwe mu nshuti ze za hafi agira ati” Shyaka ‘yari amaze igihe kinini adatanga imisoro, akoresha uburiganya mu kwiba ibigo bitandukanye, akanambura abakozi be.”

Avuga ko mu uyu mugabo yafashe umwanzuro wo gufunga Rwanda Focus, abonye amaze kugeza kuri miliyoni zisaga 18Frw z’amadeni yari arimo abantu batandukanye harimo n’abakozi be.

Ikindi cyiyongera kuri ibi ngo ni uko aherutse kwaka inkunga ya Miliyoni eshatu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere RGB, avuga ko ari iyo kumufasha gukomeza igitangazamakuru cye.

Aya mafaranga ngo RGB yarayamuhaye, aho kuyakoresha icyo yayasabiye, ayakoresha mu kwishyura inguzanyo muri banki ingana na miliyoni 90 yari afitiye Banki, kugeza ubu akaba ari iyo nguzanyo akirwana nayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka