Shira amatsiko ku bijyanye na kasike zujuje ubuziranenge

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye (UN) hamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuziranenge tariki 27 Gicurasi 2024, batangije ubukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ busaba abamotari gukoresha kasike zujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda umutwe w’umuntu ugenda kuri moto.

Shira amatsiko ku bijyanye na kasike zujuje ubuziranenge
Shira amatsiko ku bijyanye na kasike zujuje ubuziranenge

Ngo Kasike ikwiye igomba kuba yarapimwe, byemezwa na raporo yitwa ISO 17065, igaragaza ko iyo kasike yujuje ubuziranenge bwa UN, bwo kuba ikomeye, idapfa kumeneka, itavuna umuntu uyambaye, imworohereza kumva no kureba neza, kandi ifite ikirahure kidashobora kumeneka ngo kimukomeretse.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko mu Rwanda abarenga 3,000 bahitanwa n’impanuka buri mwaka, kandi muri bo abagenda kuri moto no ku magare baba bikubye inshuro eshatu kurusha abagenda mu modoka.

Mu gushaka kumenya byimbitse byinshi kuri kasike zisabwa n’impamvu, ubu aribwo hatekerejwe guhindura izari zisanzwe zikoreshwa, Kigali Today yaganiriye n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) maze buyitangariza ko amabwiriza y’ubuziranenge agera igihe runaka akavugururwa, bikaba bikunda gukorwa mu gihe cy’imyaka itanu, bitewe n’imiterere y’ihinduka ry’ibikoreshwa ku Isi.

Umukozi wa RSB ushinzwe gukurikirana no gusesengura ireme ry’ubuziranenge n’imitangire ya serivisi n’ibikoresho, Samuel Mporanzi, avuga ko hari hashize igihe imibare y’abantu bahitanwa n’ibinyabiziga byiganjemo moto, igaragaza ko hakenewe ko kasike zongerwa ubuziranenge bwazo, kugira ngo barusheho kurinda abantu.

Zimwe muri kasike ziheruka kumurikwa ko zujuje ubuziranenge bw'ibisabwa
Zimwe muri kasike ziheruka kumurikwa ko zujuje ubuziranenge bw’ibisabwa

Ati “Ntabwo twavuga ngo izari ziriho ntabwo zujuje ubuziranenge, ahubwo ni uko ikigero cyo kwirinda turimo gutekereza cyakagombye kuba kiriho bijyanye n’impanuka ziba, dukeneye kugira icyo twongera kuri ziriya kasike mu bijyanye n’ubukomere bwazo, uburyo utwaye ashobora kubona, uburyo umushumi ushobora gufungwa neza.”

Yongeraho ati “Muzabona abana bato bambaye kasike, ariko iriya kasike aba yambaye ntabwo yagenewe abana bato, kuko umutwe w’umwana ukiri moto ntabwo ukwirwamo neza, bivuze ngo iriya ngofero ntabwo iba imufashe, no mu gihe habayeho impanuka ntacyo imufasha, ahubwo ishobora kuba impamvu yo kugira ibibazo bikomeye.”

Mu bindi bibazo bigaragara kuri kasike zitujuje ubuziranenge ni nko kuba hari izo umuntu ashobora gukora impanuka ikaba yameneka, bigaragaza urwego rwo kwirinda ruri hasi ugereranyije n’ibibazo bigenda bigaragara mu muhanda muri iyi minsi.

Bimwe mu binengwa kuri kasike zisanzwe n'ibirahure byazo bivugwa ko byijimye bidatuma umumotari areba imbere
Bimwe mu binengwa kuri kasike zisanzwe n’ibirahure byazo bivugwa ko byijimye bidatuma umumotari areba imbere

Nyuma yo kugenzura no gusesengura harebwa ireme ry’ubuziranenge ryakongera umutekano w’umuntu wambaye kasike mu gihe habayeho impanuka uko rigomba kuba riteye, ubuyobozi bwa RSB buvuga hahise hashyirwaho ibwiriza ry’ubuziranenge ryabafasha kugera kuri ubwo buryo, rikaba ryaremejwe n’inzego zibishinzwe ndetse hanabaho uburyo bwo kugaragaza zimwe mu zishobora kuba zujuje ibivugwa mu mabwiriza y’ubuziranenge.

Bimwe mu birango bigaragazwa n’inzego z’ubuziranenge bigaragaza ko ingofero y’umumotari ikomeye, harimo icyitwa DOT, ECE, Snell, SHARP, AS/NZS 1698 na JIS, umugenzi akaba asabwa kujya abanza akabireba mbere yo kwambara iyo ngofero.

Nubwo kasike zose ziba zenda gusa, ariko ngo zitandukanira ku bukomere bwazo nkuko Mporanzi abisobanura. Ati “Ku isura zenda gusa ntabwo bitandukanye cyane, ahubwo aho bitandukanira ni ubukomere, twarabwongereye, kwa kundi umuntu yabaga ayambaye ntimukwire, mu mabwiriza y’ubuziranenge hagaragaramo ukuntu igomba kuba ikoze, ku buryo nuyambara ugafunga nibura iba igufashe neza, bagenda bagaragaza ibyiciro bitandukanye byazo, bitandukanye n’uko kw’isoko zose twabonaga zisa naho zingana.”

Izi kasike zamurikiwe mu bukangurambaga bwa "Tuwurinde"
Izi kasike zamurikiwe mu bukangurambaga bwa "Tuwurinde"

Kimwe mu byibanzweho cyane ni ukongera ubuziranenge bw’akantu kari hagati y’icyuma cy’imyuma n’akamatera karimo imbere, kuko ari ko karinda umuntu, hamwe n’ikintu kirenga inyuma kuri kasike gifata inyuma ku ijosi, ndetse n’ikirahure cy’imbere, nubwo kasike ishobora ku kigira cyangwa ntikigire, ariko ngo mu gihe igifite kiba kigomba kuba gituma utwaye areba neza imbere.

Nubwo iyo ugerageje kugenzura kasike zikoreshwa n’abamotari mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, mbarwa ari bo ushobora gusanga bafite kasike ziriho bimwe mu birango bigaragaza ubuziranenge, nubwo hazagenda haza izindi nyinshi ku isoko ry’u Rwanda, mu gihe laboratwari ya RSB ishinzwe gupima ubuziranenge bwazo izaba itangiye gukora.

Kuba kasike zitari mu cyiciro cya mbere cy’ibigenzurirwa ubuziranenge ku buryo buhagije (High risk) kuko harebwaga gusa ibyemezo bigaragaza aho zagenzuriwe, ngo ni kimwe mu byatumaga nta labaratwari igenzura ubuziranenge bwazo muri RSB, nyuma yo gushyirwa mu bikwiye kwitabwaho cyane, ikaba yaratangiye kubakwa, ku buryo mu gihe cya vuba ibyuma bipima bizaba byabonetse, nayo yatangiye gukora.

Bamwe mu bamotari baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko nta kibazo bafite ku mpinduka kuri kasike basanzwe bakoresha, gusa ngo bafite impungenge z’uko bashobora gusabwa kwishyura amafaranga yo kugura izisabwa, kandi n’izo basanzwe bakoresha baraziguze.

Umwe muri bo ati “Twebwe ntabwo ducuruza moto, ntiducuruza na kasike, twe turagura, none dufite izo twaguze, niba bazinenze nka Leta, nibagurane ariko bizidukuraho ku mbaraga kuko twe turi abana babo, niba batureberera be kuturya, ahubwo bavuge ngo kasike zanyu muzizane mwakire izi ngizi, ujyana kasike ebyiri na we baguhe ebyiri birangire.”

Mu bugenzuzi kuri kasike zikoreshwa n’abamotari Kigali Today yagerageje gukora, ni uko nyinshi muri zo zigura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 23.000 na 25.000 gusa hakaba n’abandi batari benshi bavuga ko imwe bayiguze 40.000.

Uretse izimenyerewe zikoreshwa n’abamotari ariko usanga hirya no hino mu maguriro ari mu Mujyi wa Kigali hagaragaramo izindi zitandukanye, ari nako no ku biciro byazo bimeze, kubera ko hari izigura guhera ku mafaranga y’u Rwanda 80.000 kuzamura.

Ubwo batangizaga ubukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ busaba abamotari gukoresha kasike zujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda umutwe w’umuntu ugenda kuri moto, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’icyo gikorwa, batanze kasike 500 zivugwaho kuba zujuje ubuziranenge kurusha izisanzwe zikoreshwa n’abamotari.

Dr Gasore avuga ko umumotari azajya atanga kasike afite ku buyobozi bw’Ishyirahamwe abarizwamo, bamuhe izindi nshya zujuje ubuziranenge ku giciro kijya kungana n’icyaguzwe izo yari asanganywe.

Dr Gasore avuga ko umumotari azajya atanga kasike afite ku buyobozi bw'Ishyirahamwe abarizwamo
Dr Gasore avuga ko umumotari azajya atanga kasike afite ku buyobozi bw’Ishyirahamwe abarizwamo

Yagize ati “Leta izishakamo uburyo umuntu usanzwe ufite ingofero azisimburizwa, n’izi twazanye 500 turaziha amashyirahamwe, ariko tuzabasaba ko mutugarurira (izindi) 500 mwasimbuje, utwaye ingofero 100 birasaba ko atugarurira izindi 100 zitujuje ubuziranenge, tukazibona.”

Ubuyobozi bwa MININFRA buvuga ko Leta igiye gukorana n’abarangura kasike za moto, kugira ngo izujuje ibisabwa zibe ari zo zizakomeza kuboneka, izisanzweho zikazajya zikusanywa hagashakwa ikindi zakorwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi kasike ntabwo yarinda umuyaga n’imvura mumaso ,amazuru,no mukanwa ;ndetse umuntu agwiriye imbere amenyo yose yahita akuka njye ndabona irinze igice cyo hejuru gusa

Masengesho valens yanditse ku itariki ya: 1-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka