Shelter Afrique, RSSB na BRD bemeje umushinga wa Miliyoni 400 z’Amadolari wo kubaka inzu zigezweho muri Kigali

Umushinga wo kubaka inzu zigezweho i Kinyinya (The Kinyinya Park Estate Project) ugizwe n’inzu zigera ku 10,000 biteganyijwe ko zizuzura mu myaka ine iri imbere zikazaturwamo n’Abanyarwanda 50,000 ndetse zikazatanga akazi ku barenga 40,000 mu gihe cyo kubakwa.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko izo nzu zizaba zibereye ijisho
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko izo nzu zizaba zibereye ijisho

Abandi bafatanyabikorwa muri uwo mushinga harimo ikigo cyitwa Development Funding Institution (DFI), Eastern and Southern African Trade & Development Bank (TDB), Ultimate Developers Limited (UDL) ndetse na Engineering, Procurement and Construction (EPC).

Umushinga wo kubaka inzu i Kinyinya ni uwa kabiri Shelter Afrique ikoreye mu Rwanda nyuma y’undi wo kubaka inzu 3,000 ahitwa mu Rugarama muri Kigali (Rugarama Park Estate) yubatswe muri Kamena 2019.

Umuyobozi w’inama nkuru ya Shelter Afrique, Dr. Steve Mainda, yavuze ko sosiyete yabo yiyemeje kugera ku ntego zayo za 2019-2023, harimo kubaka izo nzu bafatanyije n’abanyamigane babo.

Yagize ati “Twe nk’abayobozi, twiyemeje ko sosiyete igera ku ntego yayo ari yo gutanga amazu ahendutse hirya no hino muri Afurika, hazirikanwa ubufatanye bw’ibigo bya Leta n’ibyigenga nk’uko umushinga wa ‘Kinyinya Park Estate housing project’ umeze.”

Kuri RSSB, uwo mushinga witezweho kujyana na gahunda yabo nshya ya 2020, ijyanye no kongera inzu zihendutse mu Rwanda no gushora amafaranga y’abanyamuryango mu mishinga ibyara inyungu nk’uko babigiriwemo inama n’inteko ishinga amategeko mu kwezi kwa Nzeri 2020.

Ubwo Umuyobozi mukuru wa RSSB Regis Rugemanshuro yitabaga Komisiyo yo mu nteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoshereze y’imari ya Leta (PAC), yavuze ko hari amakosa yagiye abaho mu mitegurire y’imishinga, ariko ko ubu bigiye gukosorwa, hakajya hakorwa imishinga igamije inyungu z’abanyamuryango kandi yabanje kwigwa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze ku nkuru nkiyi,
Ikibazo mfite nuko ibyo RSSB yita inzu ziciriritse ariza Vision city kandi mu byukuri ari imisanzu yabanyamuryango bacuruza ariko barangiza ngo izinzu zihndutse. Ntamunyarwanda wabasha kuyigondera rwose mu Rwagasabo keretse bacye bo muri diaspora.

Inzu iciritse ntiyagobye kurenza miliyoni 20,000,000 gusa.

kagabo yanditse ku itariki ya: 26-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka