Sheikh Nsangira arasobanura iby’amarushanwa yo gusoma Korowani abera mu Rwanda

Sheikh Nsangira Abdallahamidu, umuyobozi wungirije utegura iki gikorwa cy’amarushanwa yo gusoma Korowani, avuga ko aya marushanwa yahuje ibihugu 25.

Sheikh Nsangira Abdallahamidu
Sheikh Nsangira Abdallahamidu

Ni amarushanwa yatangiye ku wa gatatu akazasozwa kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2019.

Sheikh Nsangira avuga ko ayo marushanwa agamije kurushanwa gusoma igitabo gitagatifu cya Korowani, mu rwego rwo kugaragariza abatuye mu Rwanda ko ari igitabo gitangaje.

Ati “Ayo marushanwa agaragaza ko bishoboka ko umwana muto w’imyaka itandatu, cumi n’umwe cyangwa makumyabiri ashobora kuba yagifata mu mutwe.”

Ati “Ni igitabo kiva ku Mana. Ugifashe mu mutwe rero arangwa n’ituze, akarangwa n’umunezero, akarangwa no gutungana no kugira igihagararo cyiza imbere y’abantu.

Amarushanwa yitabiriwe n’abanyamahanga 33 baturutse mu bihugu 24, kongeraho Abanyarwanda 18 biganjemo abana bato b’intyoza bari hagati y’imyaka 11 na 21 batoranyijwe mu mashuri atandukanye ya Korowani hirya no hino mu gihugu.

Uzatsinda aya marushanwa ku mwanya wa mbere azahembwa amadolari ibihumbi bibiri na magana atanu, n’abandi na bo bagende bahembwa bitewe n’uburyo bagiye batsinda.

Bamwe mu bitabiriye amarushanwa
Bamwe mu bitabiriye amarushanwa

Ubusanzwe aya marushanwa ategurwa n’urubyiruko rw’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda. Sheikh Niyitanga Djamidu ni we uyoboye icyo gikorwa cyo gutegura ayo marushanwa.

Urwo rubyiruko ruyategura rufatanyije n’Abayobozi b’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda. Ni amarushanwa aterwa inkunga n’umukecuru w’umuherwe wo mu gihugu cya Arabiya Sawudite witwa Haya Asaf al Asaf ukunda Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange.

Afite ibikorwa mu bihugu bya Kameruni, Tchad, Kenya n’ahandi hagiye hatandukanye, ariko impamvu nyamukuru yo gutera inkunga icyo gikorwa kibera mu Rwanda ngo ni ukugira ngo afashe u Rwanda kumenyekana, ndetse n’abana b’Abanyarwanda barusheho gukunda igitabo gitagatifu cya Korowani.

Abanyarwanda bakunze kwiharira intsinzi muri ayo marushanwa kuri ubu akaba arimo kuba ku nshuro yayo ya munani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana idusaba "gushishoza" mu myemerere yacu.Imana ivuga ko amadini menshi ari ay’ikinyoma,atashyizweho n’Imana.Urugero,mu gihe Bible ivuga ko Abraham yagiye gutamba umwana we witwa ISAAC,Korowani ivuga ko yagiye gutamba ISMAIL.Nta kuntu ibitabo "bivuguzanya" bishobora byombi guturuka ku Mana.Dore impamvu jyewe nemera ko Bible aricyo gitabo cyonyine gituruka ku Mana.Muli Bible harimo UBUHANUZI (prophecies)bwinshi Abahanuzi bavuze ko buzaba kandi koko buraba,hashize imyaka amagana.Urugero,Abahanuzi benshi bahanuye ko Yesu azaza ku isi,agapfa,akamara iminsi 3 mu kuzimu,akazuka,agasubira mu ijuru.Bavuga n’umujyi azavukiramo.Byose byarabaye.Kimwe n’ubundi buhanuzi bwinshi bwabaye.Ndasaba n’Abaslamu kuduha "ingero zifatika twese tuzi" zibyo Korowani yahanuye bikaba.Baduye nibuze urugero rumwe rufatika,ruzwi n’abantu bose kandi bwanditse mu Korowani.

karake yanditse ku itariki ya: 15-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka