‘Shared Accord 2018’, imyitozo igamije kunoza uburyo bwo kubungabunga amahoro ku isi yatangiye mu Rwanda

Mu ishuri rya gisirikari ry’i Gako mu Karere ka Bugesera hatangijwe imyitozo ya gisirikari yiswe "Shared Accord 2018", igamije kureba urwego rw’ubunyamwuga mu ngabo zibungabunga amahoro ku isi.

Ingabo zitabiriye amahugurwa
Ingabo zitabiriye amahugurwa

Umuyobozi w’iyo myitozo Maj. Gen Innocent Kabandana yavuze ko ari imyitozo igamije gusuzuma no kongerera ubushobozi abasirikari bayitabiriye, ku buryo bazayirangiza bafite umushobozi bwo gutegura no gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Umugaba mukuru w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba yavuze ko yizeye neza ko abitabiriye iyo myitozo bazasangira ubunararibonye kugira ngo batange umusanzu mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Iyo myitozo yitabiriwe n’ibihugu bya Botswana, Gabon, u Budage, Malawi, Maroc, u Buholandi, Congo Brazaville, u Rwanda, Senegal, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Zambia n’imiryango nk’Umuryango w’Abibumbyw (UN) na komite mpuzamahanga ya Croix Rouge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

uretse nicyo abayitabiriye bazakura muri iyo myitozo, no kuba yarabereye mu Rwanda nabyo ni indi ntambwe dukomeje kwereka amahanga ko tugomba kuba isoko y’amahoro mu isi yose

Nice yanditse ku itariki ya: 15-08-2018  →  Musubize

muri iyi myitozo ingabo zacu zizahakura ubunararibonye mugucunga umutekano waba uwa hano mu gihugu nuwo hanze aho bajya bahamagarwa, nubwo bari basanzwe ari indakemwa ariko noneho ubu bibaye akarusho. Long live Rwanda

Murekatete yanditse ku itariki ya: 15-08-2018  →  Musubize

Rwanda komeza wereke amahanga ko uzaba icyicaro cy’mahoro ku isi yose maze abazakugana bose bazahakura isomo ryo kubana neza no kubanisha bagenzi babo. Ubufatanye mukugarura amahoro ni inkingi ya mwamba

Claudien yanditse ku itariki ya: 15-08-2018  →  Musubize

Genda Rwanda ubaye ubukombe, dushimire ibihugu byose byitabiriye iyi myitozo kuko bizahakura ubunararibonye mukubungabunga amahoro ku isi. Komeza imihigo Rwanda dukunda

Marc yanditse ku itariki ya: 15-08-2018  →  Musubize

ikigaragara nuko iriya myitozo yashyizweho igamije kongerera ubumenyi abahora badasinziriye kugira ng0 tubone amahoro, ahubwo abari kuyakora nibagereze bzayashyire mu bikorwa twigirire isi itagira abashaka guhungabanya umutekano,

Rwaka yanditse ku itariki ya: 15-08-2018  →  Musubize

imyitoza ni myiza cyane cyane ko ariyo yitabazwa mukubangabunga amahoro aho byakomeye, ntagushidikanye iriya myitozo twese tuzayungukiramo.

Vuniraza yanditse ku itariki ya: 15-08-2018  →  Musubize

Ubundi imyitozo y’intambara sicyo isi ikeneye.
Iyo president Habyarimana akundana na Chairman Kanyarengwe wa FPR,Majors Dr Peter Bayingana na Bunyenyezi bagakundana na Major Rwendeye hamwe na General Nsabimana Deogratias ba Ex-FAR,bakemera ko bose ari bene Kanyarwanda kandi bakemera gusangira ibyiza by’u Rwanda,bataronda amoko,Rwanda iba ikomeye kurushaho.Ariko byose biterwa nuko abantu batita kubyo bible itubuza.Bakibwira ko ubuzima gusa ari shuguri,igisirikare,amafaranga,politike,…Ibyerekeye imana na bible babikuba na zero.
Nyamara aribyo bizahesha ubuzima bw’iteka muli paradizo,abantu bumvira imana bonyine.Iyo ubibabwiye,benshi bavuga ko nta mwanya bafite.

gataza yanditse ku itariki ya: 14-08-2018  →  Musubize

Isi ikeneye Amahoro n’Umutekano,uretse ko byabuze.Mu byukuri,ibihugu bisa naho byivuguza.Hali imvugo igira iti:”Qui veut la paix prepare la guerre”.Bisobanura ngo “ushaka amahoro ategura intambara”.Ariko tuvugishije ukuri,intwaro n’imyitozo y’intambara, nibyo bituma ku isi habura amahoro.Budget y’ibijyanye n’intambara ku isi hose,igera kuli 1.6 trillions USD.Namwe munyumvire.Turamutse dukundanye,nta faranga na rimwe ryakoreshwa mu ntambara n’imyitozo.UMUTI nyakuri w’Amahoro ku isi,tuwusanga muli bible.Uwo muti,wazanwa nuko abantu bakundana.Uramutse ukunda mugenzi wawe,ntabwo mwarwana.Reka ntange urugero rufatika.
Iyo abategetsi bo hambere baza kugira urukundo,ntibashake “kwikubira ubutunzi bw’igihugu” kandi ntibaronde amoko,Genocide yahitanye miliyoni y’abantu ntabwo yari kuba.Abasirikare ibihumbi byinshi ntabwo bali kugwa ku rugamba,nyamara bose ari abanyarwanda.Ikibazo nyamukuru nuko abantu batuye isi badashaka kumvira imana.Bakunda intambara.Aho gukora ubushake bw’imana idusaba gukundana,bahora bitegura intambara.

Karake yanditse ku itariki ya: 14-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka