Serivisi zitangirwa mu nzego z’ibanze zatangiye gutangwa n’ubwo abaza kuzaka bakiri bake

Nyuma y’iminsi abantu bari bamaze, bari muri gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, ubu abenshi basubiye mu mirimo yabo isanzwe.

Mu Karere ka Bugesera zatangiye gukora, Nk’uko Furaha Ephrem ukora mu bunyamabanga bw’Akarere yabivuze, abantu batangiye kuza gusaba serivisi zitandukanye.

Hari abazana amabaruwa bandikiye Akarere, hari abazana dosiye zishyuza barakoreye Akarere, gusa n’abaza haraza umwe umwe, kuko ngo bishoboka ko hari n’abataramenya ko serivisi zatangiye gutangwa.

Mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, bikorera mu Karere ka Bugesera, haraza abantu bashaka serivisi zitandukanye bakakirwa ariko ni bakeya baza bitewe n’uko imipaka ifunze abantu batarimo kujya mu mahanga nk’uko bivugwa n’umukozi wari muri ibyo biro.

Ku biro by’ubutaka mu Karere ka Bugesera na ho abantu batangiye kuza gusaba serivisi zitandukanye ariko cyane cyane, abaza baza kureba ko ibyemezo by’ubutaka byabo byasohotse.

Abandi ngo ni abaza kubaza gusa, niba gutanga serivisi byatangiye,abandi bakabibariza kuri telefoni zatanzwe kugira ngo abaturage bajye babarizaho amakuru bifuza.

Muri nimero za telefoni zatanzwe harimo n’iy’umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu Karere ka Bugesera witwa Nkurunziza K.Egide, akaba avuga ko kuva ku wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020 arimo ahamagarwa cyane abantu bamubaza niba ibiro by’ubutaka byatangiye gutanga serivisi bisanzwe.

Yagize ati, "Nk’ubu kuva mu gitondo maze guhamagarwa n’abantu nka 20 bambaza niba turimo gukora, cyangwa se niba ibyangombwa basabye byarasohotse”.

Mu Kigo cy’Ubwishingizi bw’abakozi mu Rwanda(RSSB) ishami rya Bugesera na ho kuva ku wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020 barakira abantu bakeneye serivisi zitangwa n’icyo kigo nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’iryo shami Nkubiri Emmanuel.

Yagize ati,"Uyu munsi abantu babaye nk’abagabanuka, ariko ejo ku munsi wa mbere bari benshi cyane, bituma dushyiraho udupapuro ku ntebe twerekana intebe bicaraho n’izo basimbuka kugira ngo bahane intera”.

Avuga ko umubare munini w’abaje gusaba serivisi ari abahoze ari abakozi ba Leta, ubu bakaba baratangiye ikiruhuko cy’izabukuru, bifuza kujya mu bwishingizi mu kwivuza, kuko umuntu arabisaba ntibyikora kuko aba atagitangirwa umusanzu n’umukoresha. Ubwo rero hari abari bazanye izo dosiye.

Hari kandi abanyamuryango ba RSSB baza kwandikisha abagize imiryango yabo kugira ngo babone ibyangombwa byo kwivurizaho n’ibindi.

Ku biro by’Akagari ka Nyamata-Ville, hari abantu baje gusaba serivisi zijyanye no gushyirwa mu byiciro by’ubudehe, kwandikisha abana mu byiciro kugira ngo babone za mituweli, abandi bafite ibyiciro ariko bashaka gushyirwa ku rutonde rw’abazajya bahabwa amafaranga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Gusa uhagarariye umuyobozi w’ako Kagari(SEDO), ntiyari ahari kuko yari yagiye gukorera ku biro by’Umurenge wa Nyamata bitewe n’uko ngo nta interineti bafite ku Kagari.

Ku Murenge wa Nyamata hari abaturage benshi baje gusaba serivisi zitandukanye, harimo kwandikisha abana bavutse, abaje gukurikirana ibijyanye n’ibyiciro kugira ngo bahabwe amafaranga azatangwa na LODA mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Nk’uko bisobanurwa na Muhongerwa Catherine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nyamata, iyo ngo ni gahunda nshya, ireba abagore batwite n’abonsa bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Yagize ati "Ni gahunda nshya yo guha abagore batwite n’abonsa amafaranga ibihumbi cumi na bibiri na magana atanu (12.500Frw) buri kwezi atanzwe n’ikigo gishinzwe gushyigikira ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA). Umugore atangira kuyahabwa atwite na nyuma yo kubyara kugeza umwana agize imyaka ibiri(2).

Amakuru ajyanye n’iyo gahunda nshya abenshi bayakura ku bigo nderabuzima aho bajya muri gahunda bo bita ’Shisha Kibondo’ iyo ngo ikaba ari ifu y’igikoma ihabwa abana mu rwego rwo kubarinda imirire mibi, n’abahabwa amata.

Nk’uko bivugwa n’uwitwa Kuradusenge Eugenie wo mu Mudugudu wa Gasenga I, Akagari ka Nyamata-Ville wabuze umuyobozi ku kagari agakomereza ku Murenge aje muri iyo gahunda.

Indi serivisi yashakwaga n’abantu benshi, ni itangarwa mu biro by’irangamimerere, aho ababyeyi bari baje kwandisha abana bavutse,abenshi bakaba baranarengeje iminsi iteganywa n’itegeko yo kwandikisha abana. Gusa ngo nta mande bacibwa nk’uko bisobanurwa na Kayinamura Vincent ushinzwe irangamimerere.

Yagize ati,"Bitewe n’ibihe uko bimeze, ubu turakira ababyeyi baje kwandikisha abana, bamwe baranakererewe, ariko turabona impamvu, kandi turabandika kuko ikihutirwa si uguhana, ahubwo ni ukwandika abana, ni uburenganzira bwabo.”

Umunsi w’ejo, ari na wo wa mbere wo gutangira akazi, waranzwe ahanini no guha abaturage ibiribwa nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamata Mushenyi Innocent abivuga.

Abahabwa ibiribwa bakaba ari abagizweho ingaruka no gahunda yo kuguma mu rugo.

Ku rukiko rw’ibanze rwa Nyamata na ho, iburanisha ry’imanza ryabaye uko bisanzwe, kuri Sitasiyo ya Police ho hari abantu benshi ubona baje gukurikirana ibibazo byabo.

Muri rusange, kuri uyu munsi wa kabiri nyuma ya Guma mu Rugo, umuhanda warimo urujya n’uruza rw’abantu, hakaba harimo n’Abapolisi benshi ugereranyije n’iminsi isanzwe, aho babonye abantu begeranye bakabasaba gutandukana, abatambaye udupfukamunwa uko bikwiye gasabwa kutwambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko ubuyobozi bwatangiye gukora,ariko turifuzako,basezeranya abahungu n,abakobwa,bagashakana bitabaye,ngombwako bajya munsengero(icyifuzo cya benshi)

Rucamumihigo Theogene yanditse ku itariki ya: 6-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka