Serivisi zisaga 200 zigiye kongerwa ku zisanzwe zitangirwa ku Irembo

U Rwanda rurateganya kongera serivisi zisaga 200 ku zisanzwe zitangirwa ku rubuga Irembo, rutangirwaho serivisi za Leta zitandukanye, ibyo bikaba bizaba mu mwaka utaha wa 2024, aho Abanyarwanda nibura Miliyoni eshanu basabwa kujya mu ikoranabuhanga, kugira ngo bashobore gukoresha urwo rubuga rw’Irembo nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Iradukunda Yves, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi cyane mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda.

Aganira na The New Times dukesha iyi nkuru, yagize ati “Guteza imbere ikoranabuhanga ni ikintu kigomba guhabwa umwanya wa mbere, kugira ibikorwa remezo n’ibikoresho bifasha mu kwinjira mu ikoranabuhanga ni ikintu kimwe, biba bisaba ko abantu bagira ubushobozi bwo gukoresha ubwo buryo butuma bagera kuri seivisi bashaka. Guverinoma y’u Rwanda yashyize serivisi zitandukanye mu ikoranabuhanga kugira ngo zigere ku baturage mu buryo bworoshye. Intego yacu ni ugushyira serivisi zose zitangwa na Leta mu ikoranabuhanga bitarenze umwaka utaha”.

Kugeza ubu, ku rubuga rw’Irembo hatangirwa serivisi zisaga 100, ariko Iradukunda yavuze ko hagiye gushyirwaho izindi.

Ati “Izindi serivisi zisaga 200 zizongerwa ku zitangirwa ku rubuga Irembo, bitarenze ukwezi kwa Kamena umwaka utaha”.

Ibyo bivuze ko umwaka utaha uzarangira serivisi zitangirwa ku ikoranabuhanga muri rusange zigera hafi kuri 400.

Izo serivisi zizongerwa mu zitangirwa ku Irembo, harimo izijyanye n’amashyamba, ibijyanye no kuvana amatungo mu gace kamwe yimurirwa mu kandi (livestock movement), icyemezo cyo gufungura ikigo cyita ku buzima, impushya zo gutumiza ibintu mu mahanga, impushya zo gukora ubushakashatsi n’izindi zitandukanye zitangwa na RURA.

Hari kandi n’inyandiko zitandukanye zitangirwa ku Mudugudu, ku Kagari no ku Murenge, ndetse na serivisi zo kwishyura irimbi, kwishyura isuku, kwishyura serivisi za Laboratwari y’Ikigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibituruka ku musaruro w’ubuhinzi (NAEB), n’ibindi.

Biteganyijwe ko umushinga wo kongera umubare wa serivisi zitangirwa ku rubuga Irembo, uzatwara asaga Miliyoni 12 z’Amadolari (Abarirwa muri Miliyari 14.8 z’Amafaranga y’u Rwanda).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka