Serivisi za Gasutamo zatangirwaga mu gihugu imbere zimuriwe ku mipaka

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyatangaje ko hashyizweho ububiko bw’ibicuruzwa (warehouses) ku mipaka, mu rwego rwo kugira ngo horoshywe uburyo bwo gupakurura no gupakira ibicuruzwa bituruka hanze y’Igihugu.

Kuva kuwa Mbere hatangiye kubakwa ububiko bw'ibicuruzwa
Kuva kuwa Mbere hatangiye kubakwa ububiko bw’ibicuruzwa

Mi itangazo RRA yanyujije kuri twitter, yamenyesheje abakora ubwikorezi bwo mu mazi magari, abakora ubwikorezi bw’ibicuruzwa hakoreshejwe inzira z’ubutaka, abohereza n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga ndetse n’ababunganira muri za Gasutamo, ko hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, uburyo bwari busanzwe bw’imikorere ya Gasutamo bwahindutse guhera kuwa Mbere tariki 27 Mata 2020.

Muri izo mpinduka, imizigo n’ibinyabiziga biyitwaye bizajya bipakururwa bishyirwe mu bubiko cyangwa mu zindi modoka bikigera kuri Gasutamo byinjiriyeho mu Rwanda.

RRA isaba abakora imirimo y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa kuba bafite abashoferi babiri, ni ukuvuga ubikura hanze y’Igihugu n’undi uri mu Rwanda ubikura ku mupaka byinjiriyeho akabigeza aho bigiye.

Ibi kandi bigomba gukorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

Muri iryo tangazo, RRA ivuga ko serivisi zose za Gasutamo zatangirwaga i Kigali n’ahandi imbere mu gihugu, zizajya zitangirwa ku mipaka yavuzwe haruguru.

RRA ivuga ko hateganyijwe ifasi (Inland Cargo Depots), ahazajya hapakururirwa za kontineri no kuzihinduranya ku modoka zitwara ibicuruzwa mu Rwanda.

Imenyekanisha ry’ibicuruzwa no kwishyura imisoro n’amahoro bijyanye na byo, bigomba gukorwa umuzigo utaragera mu Rwanda (pre-clearence), kugira ngo imirimo ya Gasutamo yihutishwe, n’ibicuruzwa bihite birekurwa bikinjira.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko impapuro ziherekeje ibicuruzwa/umuzigo, zizajya zoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe cy’imenyekanisha, mu rwego rwo kwirinda ihererekanya ry’impapuro mu ntoki.

Ku bacuruzi bafite ibicuruzwa byangirika n’ibindi bikeneye ububiko bwihariye nka lisansi na mazutu, bizajya byemererwa kugenda habanje guhinduranya abashoferi kandi hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Abunganira abacuruzi muri za Gasutamo bagomba gukora imenyekanisha ritanga amakuru yose kandi y’ukuri ku bicuruzwa, kugira ngo Gasutamo yihutishe igenzura n’irekurwa ry’ibicuruzwa.

RRA ivuga ko abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bagomba gukoresha EBM y’icyiciro cya kabiri (EBM version 2), kugira ngo boroherezwe mu igenzura n’irekurwa ry’ibicuruzwa muri Gasutamo.

Iryo tangazo rya RRA risoza rivuga ko ibicuruzwa byamenyekanishijwe nk’ibikomeza mu bihugu by’ibituranyi (Transit Goods), bizajya biherekezwa kugera aho bigana, kandi muri urwo rugendo abashoferi bakazajya bahagarara gusa ahabugenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka