Senateri Ntidendereza William yitabye Imana

Sena y’u Rwanda yatangaje ko Senateri Ntidendereza William yitabye Imana tariki ya 3 Nzeri 2023, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, azize uburwayi.

Senateri Ntidendereza William witabye Imana
Senateri Ntidendereza William witabye Imana

Senateri Ntidendereza William yavutse tariki 11 Kamena 1950, akaba yitabye Imana afite imyaka 73. Yari amaze imyaka ine mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena.

Senateri Ntidendereza yakoze imirimo itandukanye, mu Rwanda kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, imirimo yeguyeho mu 2008.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2012, yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu, muri 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, nyuma aza kujya mu Nteko Ishingamategeko kuba Umusenateri.

Ku bijyanye n’amashuri, Senateri Ntidendereza yari afite Impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi ndetse n’iyigantekerezo.

Nk’umwe mu babaye umuyobozi w’itorero ry’Igihugu, Senateri Ntidendereza yagize uruhare rukomeye mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore mu Rwanda, anabigisha kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, kwimakaza umubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro na Kirazira bigomba kubaranga.

Senateri Ntidenderezwa yabaye Umuyobozi w’Ihuriro rihuriwemo n’Abasenateri n’Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho, birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyu mubyeyi yari umuhanga, imfura, aganira neza cyane. Ndibuka ukuntu ayoboye Kicukiro yabaga iya mbere mu mihigo. Uruhukire mu mahoro mubyeyi mwiza.

iganze yanditse ku itariki ya: 5-09-2023  →  Musubize

Igendere ntwali yacu.Ejo natwe tuzagukurikira.Turakwibuka ubwo waduhuzaga tugasangira,utugira inama yo gukundana tugafashanya.Cancer y’umuhogo igutwaye,natwe ejo twayirwara.Ni iwabo wa twese.Tujye twibuka gushaka imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Nibwo imana yaturemye izatuzura ku munsi wa nyuma,ikaduha ubuzima bw’iteka nkuko ijambo ryayo rivuga.

gatabazi yanditse ku itariki ya: 5-09-2023  →  Musubize

RIP Ntidendereza iruhuko ridashira.

Kamana yanditse ku itariki ya: 4-09-2023  →  Musubize

Ku makuru nakuye ku ncuti ye yali yarabibwiye,senator yazize cancer yo mu mihogo (throat cancer).Ntitugatinye urupfu niba tuli abakristu nyakuli bashaka imana ntitwibere gusa mu gushaka iby’isi.Kuberako bene abo imana izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze.Naho abibera mu by’isi gusa,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho nkuko bible ivuga.

mazina yanditse ku itariki ya: 4-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka