Senateri Mugesera yasobanuye icyatuma u Rwanda rugira ubuyobozi burambye

Senateri Antoine Mugesera asobanura ko kugira ngo u Rwanda rugire ubuyobozi buzaramba imyaka n’imyaka, bisaba abayobozi gukomeza kubumbira hamwe abanyagihugu, kuko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ishoboke, byavuye ku buyobozi bucamo ibice Abanyarwanda.

Senateri Mugesera avuga ko Ubuyobozi buzaramba mu Rwanda ari ubushyigikira Ubumwe bw'Abanyarwanda
Senateri Mugesera avuga ko Ubuyobozi buzaramba mu Rwanda ari ubushyigikira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Senateri Mugesera avuga ko kuva mu mateka yo ha mbere mu Rwanda nta na rimwe higeze habaho amacakubiri, ahubwo ubuyobozi bwakoreraga inyungu z’abaturage bose, bakarushaho kubwibonamo.

Anatanga urugero rw’ingoma Nyinginya yatwaye Igihugu imyaka isaga 600, Abanyarwanda bose bayibonamo, nta rwango ruba mu bantu, baturanye, bagatabarana, bakanafashanya, kandi uwo muco wakomeje kugera mu gihe cy’ubukoroni.

Senateri Mugesera avuga ko muri iyi minsi abana batoya babaza ababyeyi ibibazo byinshi bijyanye n’aho Jenoside yakomotse, icyatumye abantu bangana kugeza igice kimwe cyibasiye abandi kikabica, ibyo bikaba bisaba kumenya ibisobanuro byimbitse byo gusobanurira abana.

Agira ati "Abana mujye mubabwira ko Jenoside yigishijwe n’ubuyobozi bubi, kuko nta rwango rwabagaho mbere, barafatanyaga muri byose, ngicyo igisubizo muzajya muha abana".

Abakoloni basanze mu Rwanda hari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa

Mugesera avuga ko inka zabayeho mbere y’ibindi byashingiweho, ko ubwoko bw’Abatutsi bugaragarira ku gutunga inka nyinshi, nyamara ngo inka zabayeho kuva kera nk’ikimenyetso cy’ubukungu ku mugabane wa Afurika, ari nako mu Rwanda byari byifashe.

Agira ati “Kuva mu Misiri ukamanuka Afurika yose inka zabayeho nk’ikimenyetso cy’ubukungu ku baturage ba Afurika, ntaho utasangaga inka kandi zatungagwa n’abifite, no mu Rwanda niko byari bimeze ntaho Umututsi bisobanuye kugira inka, ni uko bo babashije kwiga uburyo bakomeza kuzitunga nk’umwihariko abandi batari bafite”.

Senateri Mugesera avuga ko mu 1965 yagiye kwiga mu Burundi na Congo Kinshasa, agasanga izina Umuhutu bivuga umukene, Umututsi bivuga umukire, abazungu baje basobanura ayo mazina nk’ubwoko, abari abayobozi barabyemera.

Agira ati "Kugira ngo umuntu abe Umututsi hapimwaga ibintu 52, birimo no kureba no gupima isura, amazuru, amatwi n’uburebure, nyamara ngo ibyo ntabwo byashingirwaho kuko isura y’umuryango ihinduka uko abawukomokamo bagenda bashaka mu yindi miryango".

Avuga ko abazungu bifashishije itsinda rito ry’Abatutsi 55 bari abashefu, bagakorana n’Ababiligi mu kuyobora u Rwanda kandi baheza Abahutu mu miyoborere, ari nako babakoresha imirimo ya gikoloni ikoresheje ingufu, birimo no kuba abantu bagirirwaga nabi.

Ibyo ngo byatumye aho guharanira ko Abahutu bagira uburenganzira nk’abandi, ahubwo abize muri bo batangiye kubona ko ikibazo ari Abatutsi aho kuba imitegekere y’icyo gihe, bituma Ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi yigishwa kuva ubwo birumvwa.

Mugesera avuga ko nyuma yo gufata ubutegetsi kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ibibazo byose bishingiye kuri Politiki byavukaga byitirirwaga ko byatewe n’Abatutsi, nyamara ibibazo byari bikwiye gikemukira mu buryo bw’imiyoborere.

Avuga ko ari Abatutsi bifuje ko ubukoloni bwavaho n’Abahutu bikaba uko, Ababiligi ngo bibaza ukuntu Abatutsi bakaranaga babahindutse, ari na bwo ngo bafashe umwanzuro wo kubasimbuza Abahutu, ari nabwo Kayibanda yabaye igikoresho cy’abazungu batangira kwica Abatutsi kugeza mu 1962.

Leta ya Habyarimana yiteguye ibitero by’Inkotanyi hashyizwe imbere kuzica Abatutsi

Mugesera avuga ko mu 1988, Leta ya Habyarimana yatangiye kwitegura ibitero by’Inkotanyi, nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwa Museveni bwatangiye kwinjiza mu gisirikare cya Uganda impunzi z’Abanyarwanda.

Icyo gihe ngo habayeho uburyo bwo kubaka igisirikare kizahangana n’Inkotanyi, ari nako hashingwa imitwe y’abasivili idafite aho ishingiye, bagombaga kuzifashishwa mu kwica Abatutsi

Avuga ko hanashyizweho inzego za gisivili, iza gisirikare n’iz’iperereza zizi kwigisha no guhagararira ubwicanyi hirya no hino, kugeza mu 1994.

Senateri Mugesera avuga ko bitashobotse ko mu 1994 Abahutu bose bahita bemera kwica Abatutsi, kuko bari bamaze igihe barongeye kuzamura imibanire n’Abatutsi, ibyo bituma hatekerezwa uburyo butandukanye bwarimo na Jenoside bise iy’umurabyo, binyuze mu nzego z’ubuyobozi ziswe nyumbakumi.

Agira ati "Banatekereje kumara Abatutsi binyuze muri Jenoside y’umurabyo, aho Abatutsi bagombaga kwicwa binyuze muri za nyumbakumi, umuyobozi waho yari gushyigikirwa agahabwa imbunda, bagakusanya Abatutsi bakicirwa icyarimwe mu Gihugu hose ariko ntibyakunda".

Avuga ko impamvu Jenoside yashobotse mu 1994, byatewe n’ingengabitekerezo yayo yari imaze imyaka 30 kuva muri 1957, yinjijwe mu rubyiruko, gushishikariza ku mugaragaro Abahutu kwica Abatutsi, gusenyuka kw’amashyaka ya Politiki akihuriza muri (Power) n’icyizere cy’amasezerano ya Arusha yo gusangira ubutegetsi.

Agira ati "Ntabwo twari tuzi ko Habyarimana azicwa, nta wari uzi ko Agatha Uwiringiyimana azicwa, nta wiyumvishaga ko amasezerano ya Arusha atazazana amahoro, ntabwo twari tuzi ko ingabo z’Umuryango w’Abibumye zizasiga Abanyarwanda bamwe bica abandi, ibyo byose byatumye Abatutsi badahunga".

Yongeraho ati "Ikindi cyatumye Jenoside yihuta, habuze kirazira ngo abantu bareke kwica abandi, amadini n’amatorero ntiyabihagaritse, kuko ubushake bwa Politiki bwari bwinshi. Ingengabitekerezo irambye yo kwica Abatutsi no gushyiraho uburyo izakorwamo, no kuba Igihugu cyari mu ntambara nk’igihe kidasanzwe, ubwumvikane buke mu buyobozi".

Inkotanyi zahagaritse Jenoside ari nkeya

Mugesera avuga ko Inkotanyi zari nkeya ku buryo bitari kuzorohera kuyihagarikira icyarimwe zinarwana, ari nayo mpamvu hari aho yahagaritswe muri za Nyakanga 1994.

Avuga ko abasirikare ba Habyarimana bari bafite ikinyabupfura gike bituma batsindwa, abayobozi beza n’ubwitange bw’Inkotanyi, gukunda Igihugu no kwemera guhara ubuzima bwabo ngo barengere abicwaga.

Mugesera asaba urubyiruko kureka inzangano, kuko ari uburozi bw’ababyeyi baba baha abana babo, ahubwo rukihatira kumenya ko kugira ngo ruzabeho ingoma ibihumbi, bisaba gusa kwirinda amacakubiri n’icyabatandukanya, bityo u Rwanda rukongera gusubira uko rwahoze kuko urwango ntawe rwigeze rugira icyo rugezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka