Senateri Kalinda François Xavier atorewe kuyobora Sena

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023, Senateri Kalinda François Xavier yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, indahiro ye ikaba yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Senateri Kalinda François Xavier yatorewe kuyobora Sena
Senateri Kalinda François Xavier yatorewe kuyobora Sena

Dr Kalinda atorewe uwo mwanya nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano ze nk’Umusenateri, akaba agiye kuyobora Sena asimbuye Dr Iyamuremye Augustin, uherutse kwegura kuri uwo mwanya kubera uburwayi nk’uko yabitangaje.

Senateri Nyirasafari Esperance, Visi Perezida wa Sena, ni we wamamaje Senateri Kalinda, wanamuvuze ibigwi, bigaragara ko amuzi bihagije kandi abona ko izo nshingano yazishobora, anasaba bagenzi be kumuhundagazaho amajwi. Nyuma hakurikiyeho amatora, aho abasenateri 26 batoye bamugiriye ikizere 100%, umwanya awegukana atyo.

Undi wari wamamajwe ni Senateri Muhire Adrie, ariko yahise ashimira uwamugiriye ikizere, avuga ko ahariye Senateri Kalinda.

Dr Kalinda François Xavier
Dr Kalinda François Xavier

Senateri Dr Kalinda amaze gutorerwa kuba Perezida wa Sena, yagejeje ijambo ku bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko, maze yizeza Perezida Paul Kagamae ko agiye kuzuza inshingano yahawe neza, akanakorana n’abo asanze mu kazi ka buri munsi, yita cyane ku biteza Umunyarwanda imbere.

Ati “Ndagushimira icyizere wangiriye mukangira umwe mu Basenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nanjye ndagira ngo mbizeze ko mu mikorere yanjye nzaharanira gukorana n’inzego z’Igihugu zose no gukorera Abanyarwanda neza”.

Yanashimiye Vice Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperence, wamwamamaje kuri uyu mwanya wo kuba Perezida wa Sena, maze abizeza kuzakorana nabo neza.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka