Sena yemeje Dr. Kadozi Edward na Muhongerwa Agnes baherutse guhabwa inshingano
Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, yemeje Dr. Kadozi Edward, nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) na Muhongerwa Agnes, nk’Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu.

Komisiyo zasuzumye dosiye zabo, zagaragaje ko bafite ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kuzuza neza inshingano bahawe.
Dr Kadozi yemejwe n’Inteko rusange n’amajwi yose uko ari 23, nta wifashe nta jwi ry’imfabusa ryabonetse, mu gihe Muhongerwa Agnes yemejwe ku majwi 22, nta wifashe ariko habonetsemo ijwi rimwe ry’impabusa.
Dr. Edward Kadozi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Amsterdam mu Buholandi muri 2019, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Master’s) mu mitegekere ya politiki yakuye muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa.
Afite uburambe bw’imyaka irenga 14 mu birebana n’iterambere ry’ubumenyi, isoko ry’umurimo, ubukungu bw’abimukira (Economics of migration), iterambere ry’umusaruro w’abantu (Human capital development), ubucuruzi n’ubukungu bushingiye ku bidukikije n’ingufu.
Ni inzobere mu gusesengura no gutegura politiki, ndetse yanakoze ubushakashatsi butandukanye ku ngingo zirebana n’ubukungu, iterambere n’imibereho rusange.
Ni umwarimu mu mashuri makuru na kaminuza zirimo Kaminuza y’u Rwanda na ULK, aho yigisha amasomo y’ubukungu bw’iterambere, politiki z’ubukungu n’ubukungu bushingiye ku bidukikije.
Kuva muri 2013, ni umutoza w’ibanze mu gutegura no gusesengura politiki muri Rwanda Management Institute ndetse akaba n’umuyobozi w’amahugurwa mu Kigo cy’Iterambere rya Politiki (CDP).

Dr. Kadozi yanayoboye ubushakashatsi burenga 50 bw’abakandida ba PhD, Master’s, na Bachelor’s, muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda no hanze yarwo.
Uyu mwanya ashyizweho ategerejweho kongera guteza imbere urwego rw’amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda.
Muhongerwa Agnes, wemejwe w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu Iterambere ry’Igihugu yavutse 1978, akaba yaranakoze mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|