Sena yemeje abayobozi bashya baherutse gushyirwaho na Perezida wa Repubulika

Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa mbere tariki 29 Kanama 2023 yemeje abayobozi bashya baheruka gushyirwa mu nshingano zo kuba Ambasaderi bagenwe n’Inama y’Abaminisitiri ngo bahagararire u Rwanda mu bihugu bitandukanye by’amahanga.

Rtd Maj. Gen. Dr Charles Rudakubana
Rtd Maj. Gen. Dr Charles Rudakubana

Abemejwe ni Rtd Maj. Gen. Dr Charles Rudakubana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, na Nyagahura Margeret wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongrie n’abandi bayobozi bashya.

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ubutwererane n’Umutekano ivuga ko yemeje aba ba Ambasaderi bombi ishingiye ku bunararibonye n’uburambe bafite.

Kwemeza ko Rtd Maj. Gen. Dr Charles Rudakubana wagizwe Ambasaderi bashingiye ku mashuri yize n’imirimo yakoze, irimo ubuvuzi ndetse n’ibijyanye no gucunga umutekano mu gihugu no hanze yacyo Sena yasanze bizamufasha mu gutanga umusanzu mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Rtd Maj. Gen. Dr Charles Rudakubana azakomeza no gutsura umubano w’u Rwanda na Angola yifashishije uburyo bwa Diporomasi imikoranire mu bucuruzi, mu ishoramari no guteza imbere umutekano.

Azakurikirana ishyirwamubikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no kureba ibindi bishya ibihugu byombi byagiranamo imikoranire binyuze mu masezerano atandukanye.

Nyagahura Margret wagizwe Ambasaderi
Nyagahura Margret wagizwe Ambasaderi

Ambasaderi Nyagahura Margeret wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Hongrie Sena yamwemeje bagendeye ku burambe bwe ndetse n’ubunararibonye mu kazi yakoze.

Ambasaderi Nyagahura mubyo azashyiramo imbaraga harimo ku zakomeza gutsura umubano w’u Rwanda na Hongrie anakurikirane ishyirwamubikorwa ry’amaseszerano mu mishinga irimo uburezi, Ibikorwaremezo no kubungabunga ibidukikije, n’ingufu za nuclear.

Azashaka uburyo ubufatanye bwakomeza mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano, azateza imbere ubuhahirane ku buryo impande zombi zungukira mu mubano w’ibi bihugu.

Ingabire Assoumpta
Ingabire Assoumpta

Sena yemeje kandi Ingabire Assoumpta ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana ndetse n’Umutoni Gatsinzi Nadine wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire mu Rwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu.

Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yavuze ko Gatsinzi Umutoni Nadine yiyemeje gukomeza gukurikiranira hafi ihohoterwa rishingiye ku gitsina, serivisi zihabwa abakorewe ihohoterwa, kudahishira amakuru arebana n’ihohoterwa no gukurikirana abarikoze bagahanwa.

Gatsinzi umutoni Nadine
Gatsinzi umutoni Nadine

Hari kandi korohereza abagore kugera kuri serivisi z’imari, gushishikariza abakobwa kwitabira amasomo ya siyansi no gushyira imbaraga mu guha umwanya abagabo mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku isuzuma rya dosiye ya Ingabire Assoumpta, yagaragaje ko yiyemeje kuzuza inshingano z’ikigo agiye kuyobora zo kwita cyane kuri gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ndetse n’ibindi bikorwa byose bifasha umuryango cyane cyane abana gukura neza no kwitabwaho uko bikwiye, kurwanya igwingira, kwita ku mikorere y’amarero.

Nyuma y’isesengura ryakozwe na komisiyo Abasenateri bemeje ko ba ambasaderi bagiye guhagararira u Rwanda mu bihugu birimo Angola na Hongrie bujuje ibisabwa kimwe n’abayobozi bashyizwe mu myanya ko nta nkomyi basanze ibabuza gukora imirimo bashinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka