Sena yakoreye umuganda mu Ntara y’Amajyaruguru inenga ingengabitekerezo ya Jenoside ihavugwa
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier aherekejwe n’abasenateri bose bagabanyije mu matsinda, bifatanyije n’abatuye Intara y’Amajyaruguru mu gikorwa cy’umuganda usoza Ugushyingo, wibanze ku bikorwa byo gutera ibiti by’imbuto bitangiza imyaka, mu rwego rwo kurwanya igwingira no kurwanya isuri.
Muri uwo muganda wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 30 Ugushyingo 2024, abo Basenateri bifatanyije n’abaturage mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, ku rwego rw’Intara, icyo gikorwa kibera mu Kagari ka Kabirizi, Umurenge wa Gacaca Akarere ka Musanze.
Mu itsinda ry’Abasenateri bakoreye umuganda mu Karere ka Musanze rigizwe n’Abasenateri batanu bayobowe na Perezida wa Sena Dr.Kalinda François Xavier, ku bufatanye n’ubuyobozi muri iyo Ntara ndetse n’abaturage, hatewe ibiti bigera ku bihumbi umunani ku buso bungana na hegitari 10.
Kuba Abagize Sena bose bari mu Ntara y’Amajyaruguru, ngo ni mu rwego rwo kureba aho bageze mu iterambere, kubatiza amaboko mu gikorwa cy’umuganda no kuboneraho umwanya wo kuganira ku byiza bagezeho bamenya n’ibibazo bihari bikwiye kuganirwaho no kubishakira umuti, dore ko ngo muri manda ishize Sena yasuye abaturage mu gihugu hose Intara y’Amajyaruguru isigara idasuwe.
Muri iyi minsi turi kumva ingengabitekerezo ya Jenoside muri iyi Ntara - Perezida wa Sena
Nyuma y’umuganda Perezida wa Sena y’u Rwanda Kalinda François Xavier yagize ubutumwa agenera abaturage, bujyanye no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati ‟Mbafitiye ubutumwa bwa Sena, bubashishikariza gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, nibwo nkingi twegamiye ni nabwo bubumbatiye ukubaho kwacu”.
Arongera ati ‟Dufite amahirwe y’uko dufite igihugu cyiza, kiyobowe neza kandi gihora kidushishikariza kubaho, kubana neza no gukorana mu bumwe”.
Muri iryo Jambo, uwo muyobozi yanenze ibikorwa bibi bikomeje kugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru bigamije guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda, asaba abaturage kubyirinda no kubirwanya batanga amakuru mu nzego z’ubuyobozi zibegereye.
Ati ‟Muri iyi minsi hariho ingengabitekerezo ya Jenoside ishaka kongera kwiyongera hano mu Majyaruguru, kandi imibare twari dufite mu myaka ishize yagendaga igaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka umwaka ku wundi, ariko muri ino minsi hari ibikorwa bigayitse bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.
Arongera ati ‟Hari ibikorwa bibi, bigayitse byo guhohotera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyabuna turi Abanyarwanda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda ikwiye kuducengera, igihe cyo kwibona mu ndorerwamo z’amoko cyararangiye, Jenoside yarahagaritswe tubana mu bumwe, dukwiye kubaka Igihugu cyacu”.
Yakomeje agira ati ‟Nta n’umwe uzihanganirwa kuzana amacakubiri, dufite umutekano kandi tuwukomereho. Ntabwo byumvikana uburyo ibintu byo guhohotera uwarokotse Jenoside bidakumirwa, kuki amakuru adatangwa ngo twubahirize umutekano wa bagenzi bacu?. Twese biratureba dukwiye gukumira ingangabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri akwiye guhagarara tukarangamira iterambere, tugakorana tugashyigikirana tukareka ibiturangaza”.
Yibukije abaturage kandi kwirinda amakimbirane akomeje kuba intandaro y’imibereho mibi mu miryango aho igwingira mu bana rikomeje kwiyongera.
Asaba abaturage gufata neza ibiti byatewe, mu rwego rwo gukomeza gukumira ikibazo cy’igwingira, abibutsa kandi ko ibyo biti ari ingirakamaro mu gufata ubutaka kugira ngo budatwarwa n’isuri.
Tuve mu manegeka twirinda ko ejo tuza gushyingura bazize ibiza - Guverineri Mugabowagahunde
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yibukije abaturage ko ibiti by’imbuto byatewe mu rwego rwo kongera imirire myiza mu miryango no kurwanya ikibazo cy’igwingira n’indwara zituruka ku mirire mibi zikigaragara muri iyo ntara.
Uwo muyobozi yibukije abaturage ko ari ingenzi gufasha inzego z’ubuyobozi kuva mu manegeka birinda ingaruka bashobora guterwa n’ibiza.
Ati ‟Mureke dufatanye twirinda ingaruka z’ibiza zatugwirira, twimuke tuve mu manegeka, tujye ahantu hatuje hari ibikorwaremezo. Turacyabona abaturage bamwe na amwe bagishaka kwizirika aho batuye bavuga ko ari amasambu n’abasokuruza babo batuyeho, rwose ibyo ntabwo aribyo”.
Arongera ati ‟Haguma ubuzima ibintu twabishaka ariko turi bazima, aho kugira ngo tuzagaruke hano ejo cyangwa ejobundi tuje gushyingura abantu bazize ibiza kandi twarategujwe, ni ngombwa ko twese twafatanya tugakiza amagara, tugatura ahantu hazima”.
Yasabye abo baturage kwirinda ubusinzi no gusesagura aho imibare iri kugenda igaragara muri iyo Ntara ibyaha byinshi byiganjemo gukoresha inzoga nyinshi no gukoresha ibiyobyabwenge, abasaba no kwirinda ubucuruzi bwa magendu n’urunguze rukomeje gusenya imiryango kubera kwaka inguzanyo ku nyungu nini zinyuranyije n’amategeko.
Guverineri yashimiye Abanyamusanze kuba barahinduye imyumvire mu kwitabira gahunda zitandukanye za Leta zirimo gutanga ubwisungane mu kwivuza no kwitabira gahunda ya Ejoheza, aho Akarere ka Musanze kavuye mu myanya ya nyuma kariho mu myaka ishize, ubu kakaba kari ku mwanya wa Gatanu mu kwitabira gahunda ya Ejoheza.
Yagarutse no ku butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Sena, yibutsa abaturage gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda mu kwirinda ko bwahungabana nk’uko bikomeje kugaragara muri iyo Ntara aho hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwibasirwa.
Uko Sena yakoranye umuganda n’abatuye utundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru
Mu Karere ka Gakenke umuganda wakorewe mu Kagari ka Kagoma mu Murenge wa Gakenke, ahatewe ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na hegitari eshatu.
Muri ako Karere kandi, abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena barimo Mureshyankwano Marie Rose, hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere, abagize inzego z’umutekano n’abaturage bacukuye Imirwanyasuri mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Ruli, mu rwego rwo kurinda ubutaka gutwarwa n’isuri.
Mu muganda rusange wabereye mu Karere ka Rulindo, itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Hon. Umuhire Adrie, ryifatanyije n’abatuye Umurenge wa Cyinzuzi mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2024, ahakozwe ibikorwa byo gusibura imirwanyasuri mu ishyamba riri mu Kagari ka Rudogo.
Mu Karere ka Gicumbi kandi abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange aho ku rwego rw’Akarere wabereye mu Kagari ka Mulindi mu Murenge wa Kaniga.
Naho mu Karere ka Burera, iryo tsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ryifatanya n’abaturage mu muganda rusange bo mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro.
Ohereza igitekerezo
|