Sena yagaragaje imbogamizi ku Banyarwanda baba mu mahanga bashaka serivisi z’Irembo

Abasenateri b’u Rwanda bagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’ingorane, zo kubona serivisi za Leta zitangirwa kuri Internet binyuze ku Irembo, iyo badafite nimero ya telefoni n’indangamuntu by’u Rwanda, ndetse bikabasaba n’ingendo ndende bajya kuri za Ambasade.

Sena yagaragaje imbogamizi ku Banyarwanda baba mu mahanga bashaka serivisi z'Irembo
Sena yagaragaje imbogamizi ku Banyarwanda baba mu mahanga bashaka serivisi z’Irembo

Ni ibyatangajwe muri raporo Abasenateri bashyikirije komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yasohotse ku wa 23 Gashyantare 2022, isobanura ibibazo Abanyarwanda baba mu mahanga bahura nabyo, bijyanye na serivise z’Irembo.

Ni raporo yakozwe nyuma y’ibiganiro Abasenateri bagiranye n’Abanyarwanda baba mu mahanga bari bahagarariye bagenzi babo.

Perezida wa komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’umutekano, Senateri Bideri John, yavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga batabasha kubona izo serivisi kuko batujuje ibisabwa kugira ngo bazihabwe.

Ati “Abanyarwanda baba mu mahanga bavuga ko badashobora gufungura konti ku rubuga rw’ Irembo, kubera ko basabwa kwinjiza nimero ya telefoni na nimero y’indangamuntu badafite."

Sena yahise isaba Guverinoma y’u Rwanda gukemura ibibazo diaspora y’u Rwanda ihura nabyo, mu gihe ishaka serivisi rusange.

Ku bijyanye no kubona Pasiporo, Senateri Bideri yavuze ko hari imbogamizi ebyiri zirimo kuba Abanyarwanda basabwa gufata ifoto ngufi n’igikumwe, bikabasaba kujya kuri Ambasade, noneho nyuma bagasabwa kuzasubirayo undi munsi kuyifata.

Ati “Bamwe baba mu bihugu binini cyangwa kure ya Ambasade, bagaragaje impungenge z’uko bihenze kuko rimwe na rimwe bagomba gukoresha indege bajya kuri za Ambasade, kandi nabyo bigatwara igihe”.

Akomeza agira ati “Basaba ko niba bishoboka uko gufata ifoto nto, gufata igikumwe byose byakorerwa umunsi umwe”.

Avuga kandi ko indi mbogamizi ari iy’uko Pasiporo z’abana zimara imyaka ibiri gusa.

Abanyarwanda baba mu mahanga basabye ko kuri Pasiporo z’abana bakwiye kuzongerera igihe zimara cy’imyaka ibiri, kikagirwa byibura imyaka itanu, kuko guhora bazihinduza buri nyuma y’imyaka ibiri bigoye.

Bideri yagaragaje ko abayobozi ba za Ambasade basobanuye ko impamvu guhinduza pasiporo y’umwana bimara igihe gito (Imyaka ibiri) biterwa n’uko isura ye ihinduka cyane uko agenda akura.

Abasenateri ariko bashimye gahunda ya Guverinoma yatangajwe ku wa 21 Gashyantare uyu mwaka, ituma abaturage b’u Rwanda baba mu mahanga basaba indangamuntu na e-Passeport, binyuze ku rubuga rwa Irembo, nk’uko The new Times yabigarutseho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka