Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera uruhare yagize kugira ngo inama ya CHOGM 2022 igende neza kandi igere ku ntego zayo, nyuma y’imyaka 13 gusa ishize rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth.

Perezieda Kagame ubu ni we muyobozi w'Umuryango wa Commonwealth mu myaka ibiri
Perezieda Kagame ubu ni we muyobozi w’Umuryango wa Commonwealth mu myaka ibiri

Ubu butumwa bwagenewe Umukuru w’Igihugu mu Nteko Rusange ya Sena yateranye ku wa Mbere tariki 27 Kamena 2022. Sena igaragaza ko nyuma y’uko abitabiriye Inama ya CHOGM bakiriwe neza kandi igategurwa neza, bigaragaza ubudasa bw’u Rwanda.

Iti: “Imaze kubona ko Inama ya CHOGM yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bine, bakakirwa neza cyane, inama ikaba yaragenze neza, irangira mu mutekano; ishingiye ku mitegurire nta makemwa n’imigendekere myiza y’Inama ya CHOGM, bikaba byarongeye kugaragaza Ubudasa bw’u Rwanda, kandi byishimirwa n’Abanyafurika bagaragaje ko batewe ishema n’isura nziza ya Afurika u Rwanda rwagaragaje mu nama ya CHOGM.”

Muri ubu butumwa Sena ikomeza ivuga ko ishimira byimazeyo Perezida Paul Kagame, uburyo Inama ya CHOGM yateguranywe ubuhanga, ubushishozi, n’ubufatanye bw’inzego zaba izo mu Gihugu, Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth ndetse n’iz’ibihugu byayitabiriye, byatumye intego yayo igerwaho, kandi abayitabiriye n’abayikurikiranye bose bakishimira uko yari iteguye n’uko yagenze.

Iti: “Sena irabashimira ku mugaragaro, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ku ruhare ntagereranywa mwagize kugira ngo Inama ya CHOGM igende neza kandi igere ku ntego zayo, bigatuma n’izina ry’u Rwanda rirushaho kubahwa, kandi Igihugu cyacu kigashimwa nk’Igihugu kigendwa, gifite umutekano kandi cyakira neza abashyitsi.”

Sena yakomeje ishimira Umukuru w’Igihugu, ku bwo gutorerwa kuyobora umuryango wa Commonwealth mu myaka ibiri iri mbere, kuva mu 2022 kugera mu 2024, kandi ko yiteguye kumushyigikira mu nshingano yahawe.

Ikomeza igira iti: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Sena n’Abanyarwanda biyemeje kubashyigikira mu nshingano mwahawe zo kuyobora Umuryango wa Commonwealth.”

Sena yaboneyeho gushimira inzego z’umutekano ndetse n’abandi bantu bose bagize uruhare kugira ngo Inama ya CHOGM igende neza, kugeza irangiye mu mutekano.

Sena y’u Rwanda ivuga ko izirikana ko iyi ntsinzi yagezweho nyuma y’imyaka 13 gusa u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Commonwealth.

Inama ya CHOGM ihuza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, yateraniye mu Rwanda kuva ku itariki ya 20 kugera ku ya 25 Kamena 2022. U Rwanda ni rwo ruzayobora uyu muryango kugeza ubu ugizwe n’ibihugu 56.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nange nshyimira uruhare perezida wacu yagize nibyo kwishimiracyane

Ishimwe rwandanziza sudih yanditse ku itariki ya: 28-02-2023  →  Musubize

Nange ndashimira poro wacu

Ishimwe rwandanziza sudih yanditse ku itariki ya: 28-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka