Sembagare wigeze kuyobora Akarere ka Burera yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, imodoka yari irimo Sembagare Samuel wahoze ayobora Akarere ka Burera yakoze impanuka, we n’abo bari kumwe barakomereka ariko ntawitabye Imana.

Iyi ni yo modoka yari irimo Sembagare n'abo bari kumwe
Iyi ni yo modoka yari irimo Sembagare n’abo bari kumwe

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera. Imodoka yari irimo Sembagare Samuel bivugwa ko yari atwawe n’umuhungu we w’imfura berekeje ahitwa mu Kirambo.

Iyi mpanuka ntawe yahitanye icyakora umwe mu bari muri iyi modoka witwa Jean de Dieu Ngendahimana yakomeretse bikabije n’imodoka yangirika bikomeye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yemeje amakuru y’iyi mpanuka, agira ati “Ni byo koko impanuka yabaye ejo ubwo bari bageze mu Murenge wa Gitovu, ariko ikigaragara ni uko ubuzima bwa Sembagare butahungabanye, nta n’ubwo yigeze ajya mu bitaro, kereka undi muntu bari kumwe ni we wagize ikibazo ahita ajyanwa mu bitaro bya Butaro aho ari kwitabwaho n’abaganga”.

Yongeraho ko abari muri iyi modoka bari bavuye mu Murenge wa Rusarabuye berekeza mu Karere ka Musanze, impanuka ibera mu Murenge wa Gitovu nko mu kilometero kimwe uturutse ku biro by’umurenge.

Akomoza ku mpamvu bikekwa kuba nyirabayazana w’iyi mpanuka, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira yagize ati “Ntiturabasha kumenya icyaba cyateye iyi mpanuka, ariko bikekwa ko uwari utwaye iyo modoka yari atamenyereye umuhanda”.

Sembagare Samuel yayoboye Akarere ka Burera kuva mu mwaka wa 2009 kugera mu mwaka wa 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Imana ni inyamaboko pe!

Alphonse yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Imana nihabwe icyubahiro kuba yatabaye uyu mugabo n’abo bose bari bari kumwe muri iyo modoka mbona ko yo yangiritse bikomeye.

Ntirivale yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

dushimye imana kuba yabarinze bakaba bakiriho

ntirenganya eric yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Yoo! Imana ishimwe kuba yabarinze nta wahasize ubuzima.

Rukundo francois yanditse ku itariki ya: 19-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka