SEBURIKOKO yemerewe gukomeza kubaka imihanda ya CEPGL nyuma yo gutandukana na SAFRICAS

Nyuma yo gucikamo ibice kwa sosiyete SAFKOKO yari igizwe na SEBURIKOKO na SAFRICAS, ubu SEBURIKOKO yemerewe gukomeza ibikorwa yari asigaranye byo kubaka imihanda ihuza imijyi y’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari CEPGL.

Umuryango w’ibihugu by’Iburayi, EU, European Union wari watanze amafaranga yo kubaka iyi mihanda wasabye ko amafaranga yagenewe SAFKOKO ahagarikwa kubera kutubahiriza amasezerano kubera ko mu mezi 15 yahawe kubaka imihanda ihuza imijyi igize umuryango wa CEPGL, nyuma y’amezi 12 hamaze gukorwa ahatagera kuri 3% mu gihe hakoreshejwe amafaranga agera kuri 4,785,537 z’amayero.

Aha ni ahubakwa umuhanda mu karere ka Rubavu, umaze igihe waradindiye ibikorwa bitarenga aha.
Aha ni ahubakwa umuhanda mu karere ka Rubavu, umaze igihe waradindiye ibikorwa bitarenga aha.

Nyuma y’inama yahuje abashinzwe kugenzura ibikorwa byo kubaka iyi mihanda hamwe n’ubuyobozi bwa CEPGL na EU yateranye 14/3/2014 Seburikoko yasabwe kugaragaza uko yakoresheje amafaranga yahawe, yemererwa ko kugera 20/4/2014 agomba kuba afite aho agejeje mu kubaka iyi mihanda yacyererewe bikabije mu gihe yari afite ibyo yasabye ngo ayubake nkuko byagaragajee n’itsinda rishinzwe kugenzura iyubakwa ry’iyi mihanda.

Aho ibikorwa byo kubaka byateye imbere ni muri RDC mu mijyi ya Goma, Bukavu na Buvira ahubatswe 3,66%, naho ku ruhande rw’u Burundi hubatswe 2,82% naho ku ruhande rw’u Rwanda hubakwa 1,47%, cyakora bigaragara ko hari n’ibikorwa byabangamye birimo kwimura abaturage n’ibikorwa remezo aho mu mujyi wa Goma abaturage batuye kuri 1 km batarimurwa.

Kimwe n'aha muri Rubavu, hari aho imihanda yangiritse cyane mu mijyi ihuza ibihugu bya CEPGL.
Kimwe n’aha muri Rubavu, hari aho imihanda yangiritse cyane mu mijyi ihuza ibihugu bya CEPGL.

Nubwo SEBURIKOKO yemerewe gukomeza ibikorwa byo kubaka imihanda yasabwe kongera ibikoresho hamwe no kwihutisha ibikorwa kuburyo birangirana n’igihe yari yahawe cyo mu kwezi kwa Nyakanga 2014.

Inzego zishinzwe kugenzura ibikorwa byo kubaka imihanda zo zigiye kureba ko ibihugu byubahirije ibyasabwe naho SEBURIKOKO hakarebwa ko yujuje ibyasabwe mu kubaka imihanda.

Muri iyi nama hemejwe ko umuryango w’ibihugu by’Iburayi urekura amafaranga wari wahagaritse maze SEBURIKOKO agakomeza ibikorwa byo kubaka imihanda ya kaburimbo izatwara akayabo ka miliyoni zigera kuri 24 z’amayero.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

nibumwikane ariko bahe abaturage ibikorwa remezo baba barabasezeranije. nicyo kibanje kiba giknewe

sam yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka