Sebeya si umuturanyi mubi - Visi Meya Nzabonimpa

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko umugezi wa Sebeya nubwo ujya wuzura ugasenyera abaturage atari umuturanyi mubi kuko hari n’ibyiza byinshi biwukomokaho.

Umugezi wa Sebeya nubwo ujya ugira ibyo wangiza ariko unafitiye akamaro abawuturiye
Umugezi wa Sebeya nubwo ujya ugira ibyo wangiza ariko unafitiye akamaro abawuturiye

Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Nyundo mu kagari ka Mukondo, ahataragezwa ibikorwa byo kubaha amazi meza, abasaba gufata ay’imvura akaba yakoreshwa mu kugira isuku, ariko kandi ntibatume ajya muri Sebeya ngo ayongerere ubukana.

Nzabonimpa agaruka ku kamaro k’umugezi wa Sebeya, yavuze ko hari byinshi biteza imbere abaturage biwukomokaho bityo ko atari umuturanyi mubi.

Yagize ati “Nubwo umugezi wa Sebeya wuzura mu gihe cy’imvura ugasenyera abaturage, ubafitiye akamaro kuko ubaha amazi meza atunganywa n’uruganda rwa WASAC, inganda ebyiri z’amashanyarazi akoreshwa mu Karere ka Rubavu zikoresha amazi ya Sebeya, ni umugezi utanga umucanga ukoreshwa mu bwubatsi mu mijyi ya Goma na Gisenyi n’ibindi”.

Umurenge wa Nyundo niwo uukunze kugerwaho n’ingatuka z’amazi y’umugezi wa Sebeya ufite inkomoko mu misozi miremire ihuriweho n’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu.

Ni amazi akunze kumanukana ingufu agasenyera abaturage baturiye umugezi wa Sebeya ariko ubuyobozi bukavuga ko ayo mazi yongerwa imbaraga n’ava ku mazu adafatwa.

Abaturage basabwa kuyafata mu kugabanya ubukana bw’ibiza atera, mu gihe Leta y’u Rwanda irimo gukora imirimo yo kubungabunga icyogogo cya Sebeya.

Ahereye ku rugero rw’umugezi wa Sebeya, Nzabonimpa agaragaza ibyiza byo gufata amazi avuye ku mazu.

Agira ati “Duhereye ku mugezi wa Sebeya twese tuzi uburyo wari warajujubije abawuturiye ariko hamwe n’ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cyawo turimo kwibonera neza ko ugiye kutubera igisubizo haba mu bukerarugendo, gutanga amazi, kongera urusobe rw’ibinyabuzima, gutanga umucanga wifashishwa mu bwubatsi n’ibindi bidufitiye akamaro”.

Ati “Ni ngombwa rero ko buri wese azamura uruhare rwe mu kwita ku mazi, tukirinda ko uyu mugezi ukomeza kujyamo amazi y’isuri kandi yakabaye akoreshwa mu bikorwa by’isuku mu miryango yacu, mu bikorwa byo kwiteza imbere hubakwa uturima tw’igikoni tuvomerwa kandi umusaruro uvuyemo ukadutunga, waba mwinshi ugasagurirwa isoko”.

Abaturage barakangurirwa gufata amazi y'imvura
Abaturage barakangurirwa gufata amazi y’imvura

Bumwe mu buryo abaturage basabwa gufatamo amazi y’imvura harimo gukoresha ibigega, hakaba hamaze gutangwa ibigega by’amazi 120 bifite ubushobozi bwo gufata metero kibe 2,4 n’ibifite 10, byahawe ingo zitishoboye naho ibigega 18 byahabwe ibigo by’amashuri bitatu byo mu Mirenge ya Kanama na Nyundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka