Santrafurika: Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN yasuye Ingabo z’u Rwanda

Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), basuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Karere ka Sam- Ouandja.

Amb. Rugwabiza, yasuye Ingabo z’u Rwanda zigize itsinda rishinzwe ibikorwa by’urugamba, aherekejwe na Minisitiri w’Intebe wa Santrafurika, Félix MOLOUA n’abandi bayobozi bakuru.

Muri urwo ruzinduko, aba bayobozi basobanuriwe uko umutekano uhagaze muri ako Karere ka Sam – Ouandja, gaherere mu bilometero 970 uvuye ku murwa mukuru Bangui.

Izi ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), zashimiwe ku bw’imirimo ikomeye zimaze gukora muri ako Karere.

Aba bayobozi kandi bahuye n’abaturage bo muri ako Karere ka Sam-Ouandja.

Amb. Valentine Rugwabiza, yijeje abo baturage ko MINUSCA izahora ku ruhande rwabo, mu rwego rwo kubizeza ko umutekano ugera kuri bose no mu bikorwa byabo by’iterambere.

Yagize ati “Turi hano kugira ngo tubizeze umutekano w’igihe kirekire”.

Sam-Ouandja ni Akarere kabarizwa muri Perefegitura ya Ouandja-Kotto ihana imbibi na Sudani y’Ejyepfo, kuva mu 2006 yari yarigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Iyi mitwe yitwaje intwaro yavuye muri aka Karere nyuma y’aho Ingabo zishinzwe kugarura amahoro, MINUSCA, zihagereye muri Kanama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi bintu birashimishije cyaneeee!
Intumwa ya UN ni umunyarwanda wasuye ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro ku rwego rw’isi kandi abaturage bakagira amahoro kubera ubwo bushake no kwitangira ibindi biremwa bantu.
Harakabaho indangagaciro zacu n’Umugaba w’ingabo w’Ikirenga Nyakubahwa Paul Kagame watoje kandi akaba akomeje gushimangira ko ubuzima bw’abantu bufite agaciro ko mugihe wabwitangira uba uri mu murongo mwiza n’Imana yagufashamo.
Imana Ijye ikomeza abayobozi bacu yaduhaye kandi ibahe imbaraga n’ubushobozi bwo gukomeza kuduha no kuduhesha agaciro.
Tubari inyuma.

Ishema ryacu! yanditse ku itariki ya: 27-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka