Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zatangije ubukangurambaga bwo gutanga amaraso

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zibarizwa muri batayo ya 59, ziri mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) zashimiwe ku bw’igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gutanga amaraso zatangije.

Ingabo z'u Rwanda zitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso
Ingabo z’u Rwanda zitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, mu rwego rwo gufasha Minisiteri y’ubuzima ya Repubulika ya Santrafurika mu bukangurambaga bwayo bugira buti: “Tanga amaraso, urokore ubuzima” binyuze mu bitaro by’akarere ka Bossembele.

Kuri uwo wa Gatandatu, ibitaro by’akarere ka Bossembele byatangiriye iki gikorwa cyo gukusanya amaraso haherewe ku basirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa (MINUSCA), bo muri Rwabat2. Biteganijwe ko kuri ibi bitaro hazakusanywa ibice birenga 200 by’amaraso.

Ingabo z'u Rwanda zatangije ubukangurambaga bwo gutanga amaraso
Ingabo z’u Rwanda zatangije ubukangurambaga bwo gutanga amaraso

Dr Skeny NGOUMBANA, uhagarariye ishami rishinzwe gutanga amaraso mu bitaro by’akarere ka Bossembele yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro ku bw’igikorwa zakoze cyo kurokora ubuzima kikazarushaho gufasha ubuzima bw’abarwayi. Yashimangiye ko iyo ari nkunga ifitiye akamaro kanini serivisi z’ubuzima.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’ingabo za Rwabat2, Lt Col PC RUNYANGE, yashimye ubufatanye bukomeye bugaragara mu rwego rw’umutekano n’abaturage ba Santrafurika.

Rwabat2 ni Batayo y’ingabo z’u Rwanda irwanira ku butaka, ishinzwe kubungabunga umutekano mu gice cy’umuhanda uturuka mu murwa mukuru, Bangui kugera I Beloko werekeza muri Cameroun.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka