Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe uruhare zigira mu kubungabunga amahoro

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri (Rwanbatt-12) ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zambitswe imidari y’ishimwe ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa zikora mu kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kane tariki 09 Gicurasi 2024, ku cyicaro gikuru cya Rwanbatt-12 giherereye ahitwa SOCATEL M’poko mu murwa mukuru wa Santrafurika, Bangui.

Madamu Valentine RUGWABIZA, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye akaba n’umuyobozi w’ubutumwa bwa MINUSCA, niwe wayoboye uyu muhango wo kwambika Ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe.

Mu ijambo rye, Madamu RUGWABIZA yashimiye uruhare runini ingabo z’u Rwanda zagize mu kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika. Yashimangiye kandi akamaro k’inshingano zabo muri ubu butumwa ndetse no ku baturage ba Santrafurika ndetse yabashimiye ubwitange, ubunyamwuga ndetse n’umwete bagaragaje mu kuzuza inshingano za MINUSCA.

Lt Col Joseph GATABAZI, Umuyobozi mukuru wa Rwanbatt-12, yashimye byimazeyo inkunga bakomeje guterwa n’ubuyobozi bwa MINUSCA ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye byatumye Ingabo z’u Rwanda zibasha gusohoza ubutumwa bwazo. Yaboneyeho gusaba Ingabo z’u Rwanda kurushaho gukomeza kugira umurava mu gihe gisigaye cy’ubutumwa bwazo.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi ba leta ya Repubulika ya Santrafurika, Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Santrafurika, Kayumba Olivier ndetse n’umuryango w’abanyarwanda batuye muri iki gihugu n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka