Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zahuguye abanyeshuri kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), basuye abanyeshuri biga mu ishuri rya Bossembélé, babaganiriza ku burenganzira bwabo.

Ingabo z'u Rwanda ubwo zahuguraga abanyeshuri
Ingabo z’u Rwanda ubwo zahuguraga abanyeshuri

Ingabo z’u Rwanda zabwiye abanyeshuri ko bagomba no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina batangira amakuru ku gihe.

Amakuru yatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ingabo z’u Rwanda avuga ko ibi biganiro byakurikiwe n’umuganda wo gusukura Ibiro bya Su-Perefegitura ya Ombela Mpoko.

Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro muri Santrafurika ziyemeje guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bashinzwe kurinda.

Ingabo z'u Rwanda zakoze n'umuganda
Ingabo z’u Rwanda zakoze n’umuganda

Bimwe mu bikorwa bitandukanye Ingabo z’u Rwanda zikora bihindura imibereho y’abaturage bo muri iki gihugu birimo umuganda, zinatoza abakobwa imwe mu myitozo ibafasha kwirwanaho igihe bahuye n’umuntu ushaka kubakorera ihohoterwa iryo ariryo ryose cyane irishingiye ku gitsina, ubuvuzi, uburezi n’ibindi.

Ingabo z’u Rwanda zishimirwa uruhare rwazo muri ibyo bikorwa bitandukanye aho zambitswe imidari na Perezida wa Santrafurika, Prof Archange Touadéra azishimira ibikorwa zakoreye abaturage b’Igihugu cye mu bihe bigoye mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu.

Ingabo z'u Rwanda zishimirwa uruhare rwazo muri ibyo bikorwa bitandukanye
Ingabo z’u Rwanda zishimirwa uruhare rwazo muri ibyo bikorwa bitandukanye

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rya (Battle Group VI), ryoherejwe muri Santrafurika mu Ukuboza 2023, rikaba riherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano mu Turere twa Bria, Sam-Ouandja, na Ouada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka