Sandrine Isheja yagizwe Umuyobozi wungirije wa RBA, Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano

Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Isheja Butera Sandrine wagizwe Umuyobozozi Mukuru wungirije wa RBA naho Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano z’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Sandrine Isheja yagizwe Umuyobozi wungirije wa RBA, Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano
Sandrine Isheja yagizwe Umuyobozi wungirije wa RBA, Zephanie Niyonkuru akurwa mu nshingano

Isheja Butera yari asanzwe ayobora radiyo ya Kiss FM, akaba agiye kungiriza Cléophas Barore ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Iyi nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024, yavanye kandi ku mirimo Zephanie Niyonkuru wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).

Zephanie Niyonkuru muri Mutarama 2023 nibwo yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo asimbuye Shema Maboko Didier wari wahagaritswe na Perezida Paul Kagame muri Nzeri 2022.

Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu ikozwe ku nshuro ya mbere muri iyi Manda nshya y’imyaka itanu ya Perezida Kagame, ikaba yanemeje gahunda ya Guverinoma (NST2). Hafashwe kandi ingamba zo kwirinda ubushita bw’inkende (monkey pox).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana yishimira umuyibozi mwiza ikamwimika ikanamuyobora
Big congratulations !

Bazizane speciose yanditse ku itariki ya: 24-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka