Sandra Nadege yanditse igitabo ku buzima bugoye yanyuzemo

Umukobwa witwa Sandra Nadege, umunyeshuri muri Kaminuza, yasohoye igitabo yanditse, akaba yaracyise ‘Light in the Dark’(Umucyo mu mwijima).

Sandra avuga ko kwandika icyo gitabo ari ibintu byamugoye cyane, kuko ari igitabo kivuga ku buzima bwe kuva afite imyaka icyenda kugeza kuri cumi n’itandatu (9-16), kandi ngo kwiyandikaho ntabwo ari ibintu byoroshye.

Sandra Nadege
Sandra Nadege

Yavuze ko kuba yashoboye gusohora icyo gitabo yanditse, ari ibintu byamushimishije cyane, akaba yizeye ko hari n’abandi kizagirira akamaro. Icyo gitabo yacyanditse ahereye ku kuba, akura atarafatwaga nk’abandi bana bitewe n’uburyo yagaragaraga, bigatuma yumva asa n’aho ahejwe.

Yagize ati “Nkuze, naje gusanga uko umuntu asa, uko umuntu agaragara ntabwo ari we muntu, umuntu ni ibimurimo, umuntu ni ibimugize, umuntu ni indangagaciro ze, umuntu ni icyo ashaka kugeraho. Muri rusange igitabo kivuga ukuntu navuye muri uko kumva mpejwe, ngakura nkamenya ko ari jye ufite urufunguzo rw’ubuzima bwanjye, nkamenya icyo nshaka kandi nkakigeraho”.

Sandra avuga ko kwandika icyo gitabo byamutwaye amezi abiri, ariko kugisohora byo byabafashe imyaka ibiri, kuko ngo gukora igitabo bitwara igihe kinini ndetse n’amafaranga, kuko kugicapa, kugikosora byose bitwara igihe.

Sandra Nadege yasobanuye ibikubiye mu gitabo yanditse
Sandra Nadege yasobanuye ibikubiye mu gitabo yanditse

Igitabo cya Sandra ngo yacyanditse yifuza ko abazagisoma cyane cyane abari mu myaka nk’iye y’urubyiruko, bazajya bumva ko ubuzima bugira ibice bitandukanye, ko hari ibintu umuntu anyuramo agakura, ko ibintu byose ari mu mutwe, kandi ko icyo umuntu ashaka, agomba kugikurikirana.

Mu bijyanye no gusohora icyo gitabo cye, Sandra avuga ko yafashijwe n’abantu batandukanye harimo inshuti ze ndetse n’icapiro ryitwa ‘Ubuntu Publishers’, abo mu icapiro rya ‘Ubuntu Publishers’ ngo bahuriye mu munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika.

Sandra avuga ko n’ubwo iterambere mu bijyanye n’ibitabo, rigenda rizamuka, ubu ibitabo bikaba bisomwa abantu babyumva mu majwi ‘audio’ cyangwa bakabikinamo filimi, ngo ntazareka kwandika, kuko n’ibyo bakina muri filimi baba babanje kubyandika. Gusa mu rwego rwo kudasigara inyuma, na we ngo yazajya abyandika akanabikoramo izo ‘audio’ na ‘filimi’ ku buryo yumva ko atazigera areka kwandika ibitabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka