Sam Rugege yasimbuye Cyanzayire ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Prof. Sam Rugege wari visi perezida w’urukiko rw’ikirenga yasimbuye Aloysia Cyanzayire ku mwanya wa Perezida w’urwo rukiko wari umaze imyaka umunani aruyobora.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuwa 07/12/2011 rivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Inama Nkuru y’Ubucamanza, yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri kandidatire ya Prof. Rugege Sam ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na kandidatire ya Madamu Kayitesi Zainabo Sylvie ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, inama y’abaminisitiri nayo irayakira iranayemera.

Ubusanzwe Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya manda imwe y’imyaka 8 idasubirwamo kuri perezida w’urukiko rw’ikirenga. Umukuru w’igihugu ageza amazina y’abakandida kuri uwo mwanya ku nama y’abaminisitiri, bakwemeza ayo mazina agashyikirizwa Sena mu rwego rwo kubemeza.

Aloysie Cyanzayire yabaye perezida w’urukiko rw’ikirenga kuva mu Ukuboza 2003, asimbuye Simeon Rwagasore nawe wari warasimbuye Jean Mutsinzi kuri uwo mwanya.

Madamu Kayitesi Zainabo Sylvie we yari perezida wa komisiyo y’uburengazira bwa muntu mu Rwanda akaba ari na visi perezida wa komisiyo ny’afrika y’uburenganzira bwa muntu.

Hari abandi bakozi Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya itandukanye. Muri Minisiteri y’umutekano w’igihugu (MININTER), Munyabagisha Valens wari umusenateri yabaye umunyamabanga uhoraho aho asimbuye Penelope Kantarama wabaye Senateri.

Mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere , Prof. Shyaka Anastase yabaye Umuyobozi Mukuru, Madamu Fatuma Ndangiza aba Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe kwegereza Abaturage ubuyobozi no guteza imbere imiyoborere myiza.
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), Gatarayiha Francois Regis wari umaze igihe ari umuyobozi w’agateganyo yagizwe umuyobozi Mukuru.

Mu Kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (INSR), Murangwa Yusuf yabaye umuyobozi mukuru , aho asimbuye Diane Karusisi.

Mu nteko y’ururimi n’umuco, Dr. Vuningoma James yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa .

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka