SACCO ya Karangazi yibwe asaga Miliyoni 25Frw

SACCO y’Umurenge wa Karangazi, SACCO Karangazi, yibwe hadaciwe urugi, idirishya cyangwa ngo batobore urukuta, batwara arenga 25,400,000Frw.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’iyi SACCO, Gatarayiha Dan, avuga ko inkuru yamenyekanye mu gitondo ubwo abakozi bari baje mu kazi, bagasanga amafaranga yose yibwe.

Ati "Umucungamutungo yaje afungura urugi rw’imbere, n’abakozi bafungura imiryango bakoreramo (guichets), bagezemo buri wese abura amafaranga yasizemo, barebye isanduku ibika amafaranga (Coffre fort), nayo barayibura."

Avuga ko umunsi SACCO yibiwe utazwi kuko abakozi baherukamo ku wa gatanu ku mugoroba, bongera kugaruka kuri uyu wa mbere. Avuga ko amafaranga yamaze kumenyekana yibwe arenga 25,400,000.

Ubusanzwe nta SACCO yemerewe kurarana amafaranga agera kuri 10,000,000, hakaba hibazwa impamvu harayemo arenga agenwe.

Kuri ubu ngo bategereje ibiri buve mu iperereza kuko inzego bireba zamaze kuhagera.

Inkuru bijyanye:

Batanu batawe muri yombi bakekwaho kwiba Umurenge SACCO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikigaragara Aya mafranga yatwawe n’umuntu uhakora cg yagambaniwe n’umuntu uhakora, unozi cg abahacunga umutekano, ikindi nuko yabipanze botewe nayonuarakeneye kwiba , yabona agwiriye agahita aza, nawe urbyumva ntiyarakeneye gutwara 10M , gusa Ndumva bazayafata yose cg make kuko iyo sanduku bizamusaba kuyibaga

Bosco yanditse ku itariki ya: 28-03-2023  →  Musubize

Bakurikirane abakozi bose banshinzwe coffee(umutamemwa) bose babe bafitwe na polisi kuko bigaragara ko bagizemo uruhare cyane ko assurance y’assurant 10,000,000frw

Martin yanditse ku itariki ya: 28-03-2023  →  Musubize

Ubu bujura bigaragara ko bwakozwe n’abakozi ba SACCO ndetse n’uruhare rw’umuzamu wakoze uburinzi. Abo bakozi bagize uburangazi bukabije. Nakangurira abakozi ba za banki Bose kwitonda, bakabanza bakagenzura ko inzugi zabo zikinze neza, Kandi ba managers bakajya bahindagura sylendree nibura buri mezi atatu(3).

Masengesho yanditse ku itariki ya: 28-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka