Sacco Gasanze igiye kumara imyaka ibiri yuzuye ariko idakoreshwa

Abaturage bagize koperative yo kubitsa no kuguriza ya Sacco Gasanze mu Murenge wa Nduba, batangaza ko Sacco yabo igiye kumara imyaka ibiri (2) yuzuye ariko ikaba itarakoreshwa icyo yubakiwe.

Iyi nyubako igiye kumara imyaka ibiri yuzuye idakoreshwa
Iyi nyubako igiye kumara imyaka ibiri yuzuye idakoreshwa

Yaba umuyobozi wa Sacco ya Nduba cyangwa uwubatse iyo Sacco, ntibahuza ku mvugo kuko buri wese yerekana ko ibyo yagombaga gukora yabikoze.

Abubatse iyo Sacco ari bo Kayas Ltd bavuga ko bayubatse kuri miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda baza kwishyurwa miliyoni 100 nabwo bigoranye birangira zibonetse none izisigaye ngo babahe inzu zarabuze kugeza magingo aya.

Uwitwa Sindikubwabo Vianney uhagarariye Kompanyi Kayas yubatse iyo Sacco yagize ati “Twubatse inyubako batwishyura nabi cyane ku buryo buri gihe wasangaga abakozi bigaragambije bakishyurwa byabanje kuba imanza, none aho inzu yuzuriye banze kutwishyura miliyoni 60 zisigaye ngo tubamurikire inzu, twayobewe amaherezo”.

Uhagarariye Sacco ya Nduba ari na yo yubatse ishami rya Sacco Gasanze, Frederic Musengimana, avuga ko ibyo bagombaga gukora babikoze ahubwo ko rwiyemezamirimo yabashyizeho amananiza yatumye bagiye kumujyana mu nkiko.

Yagize ati “Twumvikanye na we ko azatumurikira inzu tukamuha miliyoni enye (4) tugasigarana umunani (8) za garanti izamara amezi atandatu, ni byo biri mu masezerano twagiranye, none yatubwiye ko hari andi masezerano twagiranye y’inyongera ya 5 % (avena), ayo ntayo twebwe tuzi”.

Nyamara abaturage bavuga ko bo bakomeje kubihomberamo kuko bayubatse bifuza ko yabagirira akamaro.

Umwe yagize ati “Birababaje kuba amafaranga ava mu misanzu yacu twarayakusanyije twizeye ko tuzayakoresha tukabona inyungu haba mu mafaranga ndetse no kuba Sacco itwegereye none twayobewe amaherezo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, avuga ko icyo kibazo akizi ndetse ko kimaze iminsi, akaba yizera ko inkiko ari zo zizagikemura.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’iriya Sacco bwitabaje ubuyobozi ndetse bugisha inama BNR ariko rwiyemezamirimo akomeza kwemeza ko hari amafaranga bamusigayemo, byasabye ko bamujyana mu nkiko reka dutegereze ikizavamo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka