Rwimiyaga: Ubucuruzi bwo mu kajagari ngo burabahombya

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimiyaga burizeza abacururiza mu isoko ryaho ko bugiye guca akajagari katerwaga n’abaza kuhacururiza bavuye ahandi.

Koperative y’abacururiza mu isoko rya Rwimiyaga igizwe n’abanyamuryango 175 bacuruza ibiribwa ivuga ko bajyaga babangamirwa n’abacuruzi baza bagatandika ibiribwa batari muri koperative.

Abacuririza mu isoko bavuga ko babangamirwa n'abacuririza mu kajagari.
Abacuririza mu isoko bavuga ko babangamirwa n’abacuririza mu kajagari.

Uwajeneza Ruth, umwe mu banyamuryango b’iyo koperative, avuga ko hari abantu beza imyaka yabo, bakayisarura bazana kuyicuruza mu isoko kandi badasanzwe ari abacuruzi.

Ibyo ngo bituma ibyo baranguye bitagurwa kuko akenshi abakura imyaka mu mirima yabo bacuruza ku giciro gito ugereranije n’abaranguye.

Agira ati “Umuntu azana inyanya, imyumbati, ibijumba n’ibitunguru akuye mu murima agatangira gucuruza ho kuranguza twe dusanzwe tubikora ugasanga igiciro cye kiri hasi ugereranije natwe twaranguye.”

Muyango Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, avuga ko icyo kibazo batari bakizi ariko ko ubwo bakimenye bagiye kukigeza ku bashinzwe amakoperative kugira ngo afatanye n’aba bacuruzi harebwe uburyo ubucuruzi bwabo butakomeza kubangamirwa.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka