Rweru : Polisi yahaye abarobyi ibibafasha kwirinda impanuka zo mu mazi

Polisi y’igihugu, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 yashyikirije abaturiye ikiyaga cya Rweru imyambaro yabugenewe (life Jacket) ibarinda impanuka zo mu mazi ndetse n’uyaguyemo akaba yatabarwa.

Abarobyi babarirwa muri 80 bo ku ruhande rwa Mazane na Nyiragiseke mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera bibumbiye muri koperative bahawe imyenda yabugenewe ku bakoresha amazi.

Iyo myenda izajya ifasha n’abagenzi, bamwe muri bo bavuga ko ije kunganira iyo bari basanganywe yari mike ndetse imwe muri yo ishaje.

Uwimana Solange yarokotse impanuka y’ubwato yabaye mu 2009, igwamo abantu 6 harimo n’umwana we, icyo gihe na jile (jillet) bari bambaye.

Yagize ati "Nubwo narokotse iyo mpanuka njye n’umugabo wanjye ariko umwana wanjye yaguyemo arapfa kuko tutari twambaye i Jile ariko ubu kuko tubonye iyi mwambara ntabwo tuzongera gukora impanuka ngo twibire mu mazi."

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda Chief Supt. Celestin Twahirwa ashyikiriza umwe mu barobyi jile.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Chief Supt. Celestin Twahirwa ashyikiriza umwe mu barobyi jile.

Musare Theoneste akuriye abarobyi mu Kiyaga cya Rweru avuga ko impanuka muri iki kiyaga zagabanutse babikesha ingamba zagiye zifatwa zirimo no kwambara imyenda yabigenewe .

« Imyenda twari dufite ntihagije nkaba nshima polisi yadutekerejeho ikaduha iyi myambaro. Ntabwo tuzongera kugira ikibazo cyo kugenda muri aya mazi dutinya ko twahasiga ubuzima".

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo umuyobozi wa polisi y’igihugu yasuye abatuye ku nkengero z’ikiyaga cya Rweru , u Rwanda ruhuriyeho n’igihugu cy’u Burundi abizeza ko polisi izabatera inkunga y’imyambaro yabugenewe ku bakoresha amazi.

Abarobyi n'abayobozi bafata ifoto y'u rwibutso.
Abarobyi n’abayobozi bafata ifoto y’u rwibutso.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Chief Supt. Celestin Twahirwa wayibashyikirije avuga ko ari ubutumwa bwo kubashishikariza kutajya mu mazi batayambaye kugirango babashe kwirinda impanuka.

Yagize ati "Ndabasaba kandi kwirinda kwishora mu byaha hamwe no kwirinda gutwara abanyabyaha cyangwa ibintu bya magendu, ahubwo bakarushaho gutangira amakuru ku gihe, aho babonye hari ikibazo bakamenyesha inzego z’umutekano”.

Izo jile bahawe zikaba zifite agaciro k’ibihumbi 500 by’amafaranga y’ u Rwanda.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

dushimire polisi yacu ikomeje kudufasha kiwirindira ubuzima kandi turanasba ko aba bahawe izi jilet bazikoresha neza maze ubuzima bugakomeza

karasanyi yanditse ku itariki ya: 23-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka