Rwempasha: Binubira ifatirwa ry’ibyabo mu gihe bafatiwe mu makosa

Mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hari abafatwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ibikoresho byabo bigafatirwa, bakavuga ko atari ko byagombye kumera n’ubwo baba bari mu makosa.

Akarere ka Nyagatare
Akarere ka Nyagatare

Umuturage witwa Yamfashije Potien wo mu mudugudu wa Kabare ya kabiri akagari ka Kabare, Umurenge wa Rwempasha, avuga ko yafashwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, agasobanura uko byamugendekeye.

Ati "Twari kwa boss dushaka kumukorera urwuri, gitifu w’Akagari n’abandi baraje baradufata twari batatu ariko boss baramureka yari iwe, tugeze hepfo duhura n’undi wari ku igare badutwara ku Kagari".

Yamfashije avuga ko bagejejwe ku Kagari ka Kabare muri Rwempasha, bakavuga ko bagezeyo bambuwe telefone zigendanwa n’igare kubera kubura amande.

Agira ati "Badufashe turi babiri na Boss ariko we ntitwajyanye ku kagari ahubwo twageze hepfo duhura n’undi ufite igare, tugezeyo batwambura telefone zacu na wa wundi bamwambura igare. Bwarakeye turataha ntacyo baduhaye ngo twabuze 10,000 Frs".

Yamfashije avuga ko yemera amakosa ariko akanenga uburyo yahawe igihano cyo gufatira telefone ye.

Agira ati "Simpakana amakosa ariko kumfatira telefone ari yo ituma mbona akazi ni ikibazo. Amande ndayemera ariko akazi kanjye gakorerwa kuri telefone, ni ho mbonanira n’abakire. Banyandikire nimbona amafaranga banca nzayishyura ndabyemera rwose, ariko bampe telefone yanjye kuko ituma mbona akazi kamfasha kwishyura".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, Ntirenganya Paulin, avuga ko gufatira ibikoresho by’abaturage bitemewe.

Yagize ati "Oya, ntibyemewe gufatira ibikoresho by’abaturage, ahubwo ubuze amafaranga y’amande turamwigisha tukamurekura agataha. Ndabikurikirana kandi ndabikemura".

Umwanzuro w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare uteganya ko ufashwe atambaye agapfukamunwa acibwa amande ya 2,000 Frs, uwarenze ku isaha yo kugera mu rugo agacibwa amande ya 10,000 Frs na ho umucuruzi w’aho bafatiwe mu cyaro akishyura 50,000 Frs.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ingingo ya 10 yitegeka nshinga rya Repubulika y’uRwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu2005 ivugako umuntu ari ntagayezwa niba ntibeshye, ikavuga Kandi ko Leta nizindi nzego zayo zifite inshingano ndakuka zo kumwubaha, kumurinda no kumurengera.
Nubwo ntari intyoza mumategeko, navuga ko abo bayobozi bahohoteye abo baturage kuko babambuye ibyabo muburyo bunyuranyije n’amabwiriza ya njyanama y’Akarere. Ikindi kandi ibikorwa byo kubaka amaterepfone agendanwa ni ikimenyetso kigaragaza ko nabo batirinze Covid-19. Ayo ni Amakosa yo mukazi.

Muhire John yanditse ku itariki ya: 21-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka