RwandAir yongeye guhabwa icyemezo kiyemerera kwagura ibikorwa

Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z’indege (IATA) ryongeye guha ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, icyemezo cyo kwagura imikorere.

Icyo cyemezo gifite agaciro k’imyaka ibiri (Kuva muri Kamena 2016 kugeza muri Kamena 2018) RwandAir igihawe nyuma y’igenzura rya IATA (IATA Operational Safety Audit).

Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z'indege (IATA) ryongeye guha Rwandair icyangombwa kiyemerera kwagura ibikorwa.
Ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z’indege (IATA) ryongeye guha Rwandair icyangombwa kiyemerera kwagura ibikorwa.

Iryo genzura riri ku rwego mpuzamahanga riragenzura rikanasesengura imikorere y’ibigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere. Rikorwa buri myaka ibiri, ikigo cyatsinze igenzura rya mbere kigahabwa icyemezo cya mbere cya IOSA.

Icyemezo cya mbere kiri ku rwego mpuzamahanga RwandAir yari yagihawe mu mwaka wa 2014.

RwandAir ivuga ko kongera kuyiha icyemezo bizatuma irushaho kuvugurura imikorere mu buryo burambye, ndetse ikazanakomeza guharanira gukurikiza ibipimo ngenderwaho bya IATA nk’uko Sonia Kamikazi, ushinzwe kugenzura ubuziranenge (Quality assurance) muri Rwandair, abivuga.

John Mirenge uyobora RwandAir yavuze ko guhabwa icyo cyemezo byaturutse ku murava n’ubwitange bw’abakozi bose ba RwandAir.

Mirenge avuga ko umutekano wo mu ndege ari kimwe mu by’ibanze ikigo cya RwandAir cyitaho cyane, bikaba binateganyijwe ko muri uku kwezi kwa Kamena icyo kigo kizakorerwa irindi genzura ku bijyanye n’umutekano mu ndege, kugira ngo gihabwe icyemezo cyitwa ISAGO (IATA Safety Audit for Ground Operations).

Kugeza ubu RwandAir ikora ingendo mu mijyi 17 mu Burengerazuba, Uburasirazuba n’Amajyepfo y’umugabane wa Afurika ndetse no mu gace ka Aziya yo hagati.

Nubwo RwandAir ari kimwe mu bigo by’ubwikorezi bwo mu kirere kimaze igihe gito gikora ugereranyije n’ibindi muri Afurika, kizwiho kubahiriza igihe, gutanga serivisi nziza ku bagenzi ndetse no kugira umutekano.

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo, biteganyijwe ko RwandAir izongera izindi ngendo esheshatu ku zo yakoreraga ku mugabane w’Afurika, ndetse igahita itangira no gukorera ingendo i Mumbai mu Buhinde na Guangzhou mu Bushinwa.

Mu kwagura ingendo zayo, RwandAir ngo izifashisha indege ebyiri nini za A330 ndetse n’izindi ebyiri za Boeing B737-800NG.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abafana b’arisenal igikorwa bakoze nicyiza nabandi bafana bandi makipe nibafatireho.
Kwagura ingendo kwa Rwandair nibyigiciro n’ishema kubanyarwanda

j.Bosco Nkurunziza yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka