RwandAir yatangiye ingendo z’ubwikorezi bw’imizigo muri Zimbabwe
Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir), yatangije ingendo z’indege itwara imizigo mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe.
Mu itangazo yanyujije kuri X, RwandAir yagaragaje ko intambwe iteye, ari uburyo bwo kunoza imigenderanire mu bice bitandukanye by’Isi.
Iti “Ni n’uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi no gukomeza gufata umwanya w’imbere mu bijyanye no gufasha abo mu Karere mu itwarwa ry’imizigo yabo.”
Iki cyerekezo ni icya munani RwandAir yerekejeho amaso mu rugendo rwayo rwo kuba ikigo cya mbere gitwara imizigo mu Karere.
Indege zitwara imizigo zifasha ahanini u Rwanda kugeza umusaruro warwo ku isoko mpuzamahanga no kurwinjizamo ibiva hanze ndetse no gutwara ibirimo imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi.
Mu Ugushyingo 2022, nibwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo, ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904, ndetse ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 2620, kugira ngo idakomeza gukoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw’imizigo.
Binyuze mu bufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways tariki 04 Gicurasi 2024 mu Rwanda hageze ingede yo mu bwoko bwa Boeing B737-8SF itangira igikorwa cy’ubwikorezi bw’imizigo mu ndege.
Byakurikiwe n’igikorwa cyakozwe na sosiyete y’ubwikorezi bwo mu ndege ya Qatar yazanye mu Rwanda indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 777x, ije gukora ubwikorezi bw’imizigo mu ndege, Kigali Cargo Hub.
Indege ya RwandAir itwara imizigo isanzwe ifite ibyerekezo birindwi iganamo. Mu byerekezo biheruka harimo icya Dubai mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Djibouti aho yatangiye ingendo guhera tariki ya 10 Kamena 2024.
Mu bindi byerekezo, indege za RwandAir zitwara imizigo ziganamo harimo Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Entebbe muri Uganda, Nairobi muri Kenya, Brazzaville muri Repubulika ya Congo na Bangui muri Santarafurika.
Ohereza igitekerezo
|