RwandAir yatangije ubufatanye na Qatar Airways mu bwikorezi bw’imizigo

Kompanyi y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir na Qatar Airways yo muri Qatar batangije ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bw’imizigo mu kirere, hagamijwe gukomeza kuzamura ubucuruzi ku Mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi izo Kompanyi zombi zikorera.

Abacuruzi bohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda n’ababitumizayo bifashishije indege z’imizigo bavuga ko bashimye cyane ubwo bufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways Cargo bwatangijwe ku mugaragaro tariki 3 Gicurasi 2023.

Ni igikorwa cyaranzwe no kwakira indege ya mbere ya Qatar Airways Corgo mu Rwanda, ikaba ngo ifite ubushobozi bwo kwikorera imizigo ifite uburemere bugura kuri Toni 100, ndetse hanatangizwa ingendo zayo ku mugaragaro.

Umuyobozi mukuru wa RwandAir Makolo Yvonne, avuga ko ubufatanye bwa RwandAir Cargo na Qatar Airways Cargo buzatanga umusaruro mu iterambere ry’ubwikorezi bw’imizigo, kuko iyo ndege yikorera imizigo ya Qatar Airways, ije isanga indi RwandAir iherutse kuzana.

Yagize ati, "Ubu bufatanye mu by’ukuri burafasha mu bijyanye no kongera ubushobozi, nk’uko mubizi, vuba aha twabonye indege yacu y’imizigo, iyi ni inyongera y’ubushobozi dufite ku bantu bohereza ibicuruzwa byabo hanze n’ababikurayo, twashoboye kugura imyanya muri iyi ndege mwabonye."

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko ubufatanye bwa Qatar n’u Rwanda mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere buje ari igisubizo kuri bo kuko bigiye kubafasha kwagura imikorere yabo. Bavuga ko iyo ndege ya Qatar ije yiyongera ku yindi ya RwandAir yaje mu minsi ishize itwara toni 23.

Ubufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways Cargo bwitezweho gutuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika.

Iyo ndege ya Qatar Airways yikorera imizigo, izajya ikora ingendo zayo mu bihugu 10 byo muri Afurika na Aziya, aho izajya ijya mu Mijyi ya Johannesburg, Lagos, Lusaka, Brazzaville, Harare, Maputo, Entebbe, Nairobi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, kandi uko isoko ryaguka, ngo hazajya hashyirwaho ibindi byerekezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka