RwandAir yakiriye indi ndege yo mu bwoko bwa Bombardier CRJ-900 Next-Generation
Kompanyi ya RwandAir yakiriye indi ndege nshya ya kabiri yo mu bwoko bwa Bombaridier CRJ-900 Next-Generation, mu rwego rwo gukomeza kunoza imikorere yayo; nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wayo, John Mirenge.
Saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 05/11/2012, nibwo iyi ndege ibaye iya kabiri yakandagiye muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, aho yakiriwe n’abayobozi batandukanye muri iyi kompanyi n’abo muri Guverinoma.
Aganira n’abanyamakuru, Mirenge yatangaje ko kugura izindi ndege nshya biri mu rwego rwo kwagura ingendo bakoraga muri Afurika no ku yindi migabane. Avuga ko umwaka utaha bazatangira bazana izindi ebyiri nini za Boeng 837.
Izi ndege zizaba zije gusimbura izindi ebyiri babona ko zitangiye gusaza, kugira ngo bakomeze guha ikizere abagenzi; nk’uko Mirenge yakomeje abitangaza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Ing. Alexis Nzahabwanimana, yatangaje ko Leta yabemereye kubashakira aho bakorera hameze neza. Ivugururwa ry’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe ni kimwe mu byo yavuze ko byatangiye kuvugururwa.
Yakomeje avuga ko n’ubwo kitaruzura, ikibuga cy’indege cya Bugesera nacyo kizaza cyunganira icya Kanombe nikimara kuzura.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Niba RWANDAIR ishishikajwe no kuvugurura imikorere yayo, izabanze igerageze kubahiriza igihe kuko bigaragara ko icyo kintu itarakigeraho.
Ok ni byiza cyane murimo murahesha agaciro abanyarwanda imbere y’amahanga. Ariko muzite ku micungire y’iki kigo bitazagenda nk’uko byagendekeye ONATRACOM.
Iyi twagiye tubona itaha za BUS nshya ahanini ari n’iz’imfashanyo hanyuma imodoka zigasaza ukagirango zatangaga LIFUTI abagendagamo ntibishyuraga, kuko iyo zishaje usanga batakibasha kugura indi BUS. Abagenzi bayigendagamo mu muhanda runaka bagategereza ko imodoka iza bagaheba. Rwanda air mukomeze mukomeze gutera imbere.