RwandAir yahagaritse ingendo zijya ku kibuga mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta
Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya muri Kenya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta (Jomo Kenyatta International Airport), kubera imyigaragambyo y’abakozi ikomeje kubera kuri icyo kibuga.
Mu butumwa RwandAir yanyujije ku rukuta rwayo wa X yagize iti: ”Kubera imyigaragambyo ikomeje gukorwa n’abakozi b’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta, indege zacu WB452/WB453 KGL/NBO/KGL, kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 zahagaritswe. Abagenzi bagizweho ingaruka basaba imyanya mu ndege zihari ikindi gihe. Mutwihanganire ku bibazo byose byatewe ni izi mpinduka.”
Ibi bibaye nyuma yuko kuwa 10 Nzeri 2024, urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo icyemezo cyo gutiza ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, ikigo cy’ishoramari cy’Abahinde, Adani Enterprises.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, abakozi b’ihuriro ry’abakora ku bibuga by’indege muri Kenya, babyukiye mu myigaragambyo bagaragaza ko batishimiye icyemezo cya Guverinoma cyo kwegurira ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, icyo kigo cy’Abahinde, Adani Group.
Mu gihe umwanzuro wo gutiza iki kigo wakwemezwa n’urukiko tariki ya 8 Ukwakira 2024, Adani Enterprises yakigenzura imyaka 30, ikubaka ikindi gice kigwaho indege ndetse n’umuhanda wazo mushya nubwo Abanyakenya batabikozwa kuko abenshi batakaza kazi ndetse amafaranga yabyubaka ari make.
Uretse kuba RwandAir yahagaritse ingendo zijya ku kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta, iyi myigaragambyo yatumye ingendo ziva n’izijya kuri iki kibuga zihagarikwa ndetse abagenzi benshi babura uko bahava.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|