RwandAir izatangira gukorera mu Bushinwa muri Gashyantare 2019

Mu myaka 12 ishize, imishinga 61 y’ishoramari ituruka mu Bushinwa ifite agaciro ka Miliyoni 419,556 z’Amadorari, yanditswe mu Rwanda.

RwandAir iri mu biganiro byo gutangira gukorera mu bushinwa muri Gashyantare 2019
RwandAir iri mu biganiro byo gutangira gukorera mu bushinwa muri Gashyantare 2019

Miliyoni 352,581 z’Amadorari zikaba ziri mu mishinga y’ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi ndetse n’ubwubatsi.

Ikompanyi y’indege ya RwandAir na yo iri mu biganiro byo kugira ngo ishobore kubona ibyangombwa biyemerera gukora ingendo mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou. Izo ngendo zikaba ziteganijwe gutangira muri Gashyantare 2019.

Ni muri urwo rwego rw’ubuhahirane Perezida Xi Jinping ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, urugendo rugamije gukomeza ubufatanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yifurije ikaze mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping uri mu ruzinduko mu Rwanda, amwifuriza ishya n’ihirwe mu minsi ibiri amara mu Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter Perezida Kagame yagize ati” Tunejejwe cyane no guha ikaze Perezida Xi Jinping na Madame Peng Liyuan.

Tunejejwe no kubakira mu Rwanda, tukaba twizeye ko uru ruzinduko rurushaho gukomeza umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byacu n’ababituye.”

Mu nyandiko Perezida Xi Jinping yasohoye mbere y’uko agera mu Rwanda, yavuze ko yiteze byinshi mu ruzinduko yatumiwemo na Perezida Kagame.

Yagize ati “ Binyuze mu buyobozi bwiza bwa Perezida Kagame, u Rwanda rwakoresheje imbaraga nyinshi, mu kubaka no kugana mu nzira y’iterambere ihamye rwifuza kugeraho.“

Xi Jimping yanagaragaje ko ashyigikiye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere, anarwifuriza kurushaho gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TWISHIMIYE IBYIZA MUTUGEZAHO

PIELO yanditse ku itariki ya: 19-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka