Rwanda Young Generation Forum yaremeye abagizwe incike na Jenoside bo mu Bisesero
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Rwanda Young Generation Forum, rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero mu karere ka Karongi rugamije kwigira ku butwari bwaranze Abasesero maze runaha abagizwe incike na Jenoside bo mu Bisesero inka ebyiri zifite agaciro k’amafaranga 600,000Rwf.
Muri urwo ruzinduko rwakoze tariki 21/06/2014, uru rubyiruko rwanateye inkunga y’amafaranga 50,000Rwf urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ndetse rwanijeje abasaza n’abakecuru baharokokeye ko rugiye kujya rubaba bugufi rukabafasha kubona bimwe mu byo badashobora kubona kubera intege nkeya.
Umuyobozi wa Rwanda Young Generation Forum, Kagabo Jacques, yagize ati “Tujya kuza kubasura ntabwo byari ukubasura gusa. Twari tuje kuvoma, twari tuje kurahura ubutwari.”

Kagabo avuga ko mu miryango bigiramo byinshi, mu mashuri bakigiramo byinshi ariko ubutwari akaba atari ikintu gipfa kuza gusa ahubwo ngo bugira isoko bityo agashimira Abasesero ko babaye urugero mu bihe bitoroshye ku buryo amasekuru n’amasekuruza bazajya bafatira urugero ku butwari bw’Abasesero.
Umuyobozi wa Rwanda Young Generation Forum akavuga ko ubu butwari urubyiruko rutazabutezukaho kuko ngo n’ubwo n’ahandi baciye mu nzira y’umusaraba ariko mu Bisesero byari ku rwego rwihariye. Ibi akabivugira ko Abasesero birwanyeho bakoresheje intwaro gakondo kandi nyamara bahangana n’imbunda za kizungu.
Afatiye ku buhamya bw’amateka ya Jenoside bumviye aho mu Bisesero, Kagabo yibukije ko urugamba rwo guhangana n’amacakubiri nk’aya yahembewe n’abazungu akageza u Rwanda kuri Jenoside rukiri rurerure.
Yagize ati “Urugamba ruracyari rurerure ariko uruhare runini ni urwacu urubyiruko. Abafite umusaraba munini ni twebwe urubyiruko kuko ni twebwe umwanzi uyu munsi areba ni natwe umwanzi yumva ko yacishamo ibyo yakoze ngo yongere abe yabikora uyu munsi.”

Umuyobozi wa Rwanda Young Generation Forum arasaba urubyiruko kudaha umwanzi icyuho na gito kandi yizera ko amateka hari icyo yigishije urubyiruko rw’uyu munsi ku buryo rwiteguye guhanganira igihugu kugira ngo igihugu kitazasubira mu icuraburindi ukundi.
Abanje kwisegura ku Bagatolika yagize ati “Dufatiye nko kuri Kiliziya Gatolika, penetensiya yari uburyo bw’ubutasi abazungu bakoreshaga kugira ngo bamenye icyo dutekereza babone uko batubibamo amacakubiri.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko inzira bakoresheje mbere bamenye ko Abanyarwanda bayimenye hari ubundi buryo barimo gukoresha ariko noneho badakoresha mu bakuze ahubwo bakoresha mu rubyiruko.
Ati “Uyu munsi FDLR irimo gushaka abayoboke bashya. Ariko se abantu b’ingengera nka FDLR babona abayoboke bashya gute se? Ni abazungu babibafashamo.” Agasaba urubyiruko kudaha umwanzi icyuho na gito kandi ko yizera ko amateka hari icyo yigishije urubyiruko rw’uyu munsi ku buryo rwiteguye guhanganira igihugu kugira ngo igihugu kitazasubira mu icuraburindi ukundi.

Kabarebe Sunday, umwe mu banyamuryango ba Rwanda Young Generation Forum, ari na we washyikirije Abasesero b’incike za Jenoside inka ebyiri bahawe, yizeje abari bari aho ko urubyiruko rw’u Rwanda ruhora rwiteguye ku buryo u Rwanda rudateze gusubira inyuma.
Ati “Abantu birwanyeho bagakoresha amacumu n’amabuye batweretse ko barwanira umutekano. Uyu munsi dufite igihugu cyateye imbere kandi gifite ibikoresho bihagije ntabwo bizongera. Buri muntu arinda umutekano wa mugenzi we.”
Uru rubyiruko kandi ruvuga ko rwiteguye guhangana n’uwo ariwe wese udashaka kugendera mu murongo igihugu kirimo cyangwa uwo ari wese washaka kugisubiza inyuma. Mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’Abasesero mu rugendo rwo kwiyubaka, uru rubyiruko rwasabye umubano n’urubyiruko rwa Bisesero kugira ngo bafatanye kuba bugufi y’abasaza n’incike za Jenoside maze babere abana babo bambuwe ubugingo muri Jenoside aho batari.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Karongi kimwe n’Ubuyobozi bwite bwa Leta bw’Akarere ka Karongi bwashimiye uru rubyiruko umutima rwagize wo kuza gufata ku masomo y’ubutwari kandi bukarushimira kuba mu nzira iganisha igihugu aheza.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac, yagize ati “Iyo tubona urubyiruko ruturuka i Kigali rugakora uru rugendo rwose ruje kwigira ku butwari bw’Abasesero biduha icyizere ko ibyabaye bitazasubira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, by’umwihariko akaba yashimiye urubyiruko rwo muri Young Generation Forum umutima rwagize wo kuba bugufi incike za Jenoside.
Yagize ati “Hari byinshi muzabigiraho kuko nk’uko mwabyumvise ni abantu bagize ibyago bidasanzwe n’ubwo bagize ibyago abantu bafatanyije kwirwanaho barwana n’Abafaransa n’interahamwe bamwe muri bo bagapfa ariko bo nibura bashoboye kurokoka, bivuze ngo ubwo butwari uburyo babwishijwe namwe bazabubagezaho.”
Mukabalisa yasabye uru rubyiruko rwibumbiye mu muryango Rwanda Young Generation Forum kuzasakaza uyu muco w’ubutwari no mu rundi rubyiruko mu gihugu hose.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri ipfubyi, abapfakazi abo bose bakeneye ubufasha bakeneye kubona ko hari abantu babari hafi
birakwiye ko twese urubyiruko duhaguruka tugakorera igihugu cyacu tukitanga uko dushoboye twerekana umutima utabara kandi izi ncike zo tubigire umwihariko, zahekuwe ni urubyiruko nkatwe , ni ahacu ho gusa imitima yabababyeyi, kandi ugushaka ni ugshobora tuzabigeraho
yego maama umutima wa kimuntu ukomeze utarange aho turi hose , kuko aba nabacu, babuze ababo bazize uko bavutse, kandi ibyo ntawubihorwa, ntduteze kuzabibagirwa niyo mpamvu tugmba guhora hafi ababbuze ababo! never again tuyikomereho kugira ngo imitima yakomeretse ibashe gusubiran nubwo biba bigoye tubereka ko turi abantu , aabantu bafite ubumntu ni umutima ukunda
igikorwa kiza cyane Imana isubize aho bakuye kandi ufasha imfubyi n’abapfakazi aba akoze igikorwa kingirakamaro kandi aba ateje imbere igihugu muri rusange.